Col. Ruterera Yapfiriye muri Gereza ya Ndolo? Umuryango we Wemeza Urupfu, Urasaba Iperereza Ryigenga
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru aturuka i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Colonel Ruterera yitabye Imana kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2026, nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri afungiwe muri gereza ya Ndolo.
Inkuru y’urupfu rwe yakomeje gukwirakwira nyuma y’aho umwe mu bagize umuryango we yegereye Minembwe Capital News akemeza aya makuru. Yagize ati:
«”Ejo ni bwo batumenyesheje ko arembeye muri gereza ya Ndolo. Uyu munsi baduhamagaye batubwira ko yitabye Imana. Ni inkuru ibabaje cyane ku muryango wacu.”»
Amakuru Minembwe Capital News yakusanyije agaragaza ko Colonel Ruterera yatawe muri yombi mu mwaka wa 2023, afatiwe i Uvira aho yakoreraga mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Umuryango we uvuga ko kuva yafungwa utigeze uhabwa ibisobanuro bisobanutse ku byaha yashinjwaga cyangwa ku mpamvu nyakuri z’ifungwa rye.
Abamwegereye bavuga ko ubuzima bwe bwagiye buzahara ari muri gereza, bakemeza ko uburwayi bwe bwakomeje gukomera. Umuryango we uvuga ko utanyuzwe n’uburyo yitaweho mu gihe yari afunzwe, usaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwe n’imiterere y’ubuzima yabayemo kugeza ku munsi wa nyuma.
Colonel Ruterera yari umwe mu basirikare bafite amateka maremare mu ntambara zabaye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Nk’uko abo bakoranye n’abamuzi babivuga, mu mwaka wa 1994 yinjiye mu ngabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nyuma, mu 1996, yinjiye mu mutwe wa AFDL wari uyobowe na Laurent-Désiré Kabila, wagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.
Yakomeje no kugira uruhare mu ntambara zakurikiyeho, zirimo izabaye mu rwego rwa RCD, nyuma aza no gukorera ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila. Yigeze kandi kuba muri Gumino iyobowe na Colonel Venant Bisogo mbere yo kongera gusubira mu gisirikare cya Leta mu mwaka wa 2010, aho yakomeje gukora inshingano ze kugeza igihe yafungwaga mu mwaka wa 2023.
Abamuzi bamusobanura nk’umusirikare warangwaga n’ubutwari, umurava n’ubwitange mu kazi. Bavuga ko yakundaga igihugu cye kandi ko yagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare mu bihe bitandukanye byaranze amateka y’akarere.
Urupfu rwa Colonel Ruterera rwongeye kuzamura ibibazo ku mibereho y’abafungiye muri gereza zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ku birebana n’ubuvuzi, uburenganzira bw’abafungwa ndetse n’uburyo imanza zabo zikurikiranwa.
Umuryango we n’abamushyigikiye basaba ko habaho iperereza ryigenga kandi riboneye kugira ngo hamenyekane ukuri ku ifungwa rye, ku burwayi bwe ndetse n’icyateye urupfu rwe.
Kugeza igihe iyi nkuru yandikiwe, ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiburagira icyo butangaza ku rupfu rwa Colonel Ruterera cyangwa ku birego bivugwa n’umuryango we.







