Congo mu Kibazo Gishya cya Politiki: Imyigaragambyo i Goma Ishobora Kugaragaza Imbaraga z’Abaturage n’Icyerekezo cya AFC/M23
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Ubutegetsi bw’ihuriro rya Allience Fleuve Congo AFC/M23 bugenzura umujyi wa Goma bwatanze uburenganzira ku myigaragambyo y’amahoro iteganyijwe gukorwa ku wa Kabiri tariki ya 28/07/2026, ikaba yateguwe na sosiyete sivile ihuriweho n’amatsinda atandukanye (Société Civile Plurielle).
Iyo myigaragambyo izatangira saa mbili za mu gitondo (8h00) kugeza saa sita (12h00), aho abazayitabira bazahagurukira kuri Tribune ya Goma bakerekeza ku biro bya MONUSCO, aho biteganyijwe ko abateguye uru rugendo bazashyikiriza ubutumwa bwanditse (mémorandum) inzego z’Umuryango w’Abibumbye.
Abategura iyi myigaragambyo bavuga ko igamije kugaragaza ibitekerezo by’abaturage ku bibazo bitandukanye bireba igihugu, birimo kurwanya igitekerezo cyo guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basanga bishobora kugira ingaruka ku miyoborere y’igihugu.
Bavuga kandi ko bashaka kwamagana ubwicanyi n’ibibazo by’umutekano bikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu turere twa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage bakomeje kugaragaza impungenge ku mutekano wabo n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Abateguye uru rugendo banateganya kwamagana ibihano mpuzamahanga byafatiwe bamwe mu bayobozi n’abagize ubuyobozi bwa AFC/M23, bavuga ko ibyo bihano bidakwiye kuba igisubizo ku bibazo bya politiki n’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo.
Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) igenzura umujyi wa Goma n’ibindi bice byo mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’imirwano ikomeye yahinduye imiterere y’umutekano muri ako karere.
Abayobozi ba AFC/M23 bavuga ko intego yabo ari uguhindura imiyoborere y’igihugu, kurwanya icyo bavuga ko ari imiyoborere mibi, ruswa n’ivangura, ndetse no gushyiraho ubuyobozi bavuga ko buzubahiriza uburenganzira bw’abaturage.
Muri utwo duce bagenzura, AFC/M23 ivuga ko yashyize imbere gahunda zirimo kugarura umutekano, gufungura imihanda y’ubucuruzi, korohereza abaturage kubona serivisi z’ibanze no kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Abayobozi bayo bavuga ko ibikorwa byabo bigamije kurengera abaturage no kubaha ubuyobozi bubegereye.
Ariko kandi, ibikorwa bya AFC/M23 bikomeje guteza impaka mu rwego mpuzamahanga, aho Leta ya Kinshasa n’ibihugu bimwe bishinja uyu mutwe gukoresha imbaraga za gisirikare no guhungabanya ubusugire bw’igihugu, mu gihe AFC/M23 yo ikomeza kuvuga ko iri mu rugamba rwo guharanira impinduka za politiki no kurengera abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo.
Mu gihe cy’iyi myigaragambyo, inzego z’umutekano za AFC/M23 zatangaje ko zizayiherekeza no kuyirindira umutekano kugira ngo igende mu mahoro.
Abaturage barasabwa kwitwararika kuko biteganyijwe ko urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rushobora guhungabana mu masaha y’igitondo ku muhanda uzakoreshwa n’abazitabira uru rugendo.
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano, aho impande zitandukanye zikomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku buryo ikibazo cy’intambara n’imiyoborere y’igihugu cyakemurwa.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)





