Drone Yagabye Igitero Kidasanzwe i Mwenga: Abasirikare Benshi Barimo Ab’u Burundi Bavugwa Mu Bahitanywe na Yo
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27/07/2026, drone itaramenyekana nyirayo yagabye igitero cy’ibisasu ku birindiro bikomeye by’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe na FARDC, Ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, mu gace kegereye ishyamba rinini rya Mwenga. Amakuru y’ibanze agaragaza ko icyo gitero cyahitanye abasirikare benshi, aho bivugwa ko umubare munini w’abaguye muri icyo gitero ari abasirikare b’u Burundi.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News yahawe n’umwe mu bari hafi y’aho igitero cyabereye avuga ko icyo gitero cyabaye ahagana saa munani z’ijoro (02:00) murukerera rwo kuri uyu wa Mbere.
Yagize ati:
«”Iyo drone yateye ibisasu saa munani z’ijoro. Imbere ya Giseke ugana mu ishyamba rinini rya Mwenga. Aho yateye hari hateraniye abasirikare benshi, cyane cyane abo mu ngabo z’u Burundi, kandi benshi muri bo bahise bahasiga ubuzima.”»
Amakuru MCN yakusanyije agaragaza ko ahatewe ari hamwe mu hantu hafatwa nk’ibirindiro by’ingenzi by’ihuriro rigizwe na FARDC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR, zikorera ibikorwa bya gisirikare muri ako gace ka Teritwari ya Mwenga.
Iki gitero kibaye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru yavugaga ko drone yari yateye ibisasu mu Rusenda muri teritware ya Fizi. Nyuma y’iperereza ryakozwe na Minembwe Capital News, ayo makuru yagaragaye ko atari yo.
Ahubwo, amakuru yizewe MCN yemeje agaragaza ko drone yateye ibisasu hafi y’ishyamba rinini ryo muri Teritwari ya Mwenga, mu gace kari imbere ya Giseke, aho amakuru avuga ko haherereye umutwe munini w’abasirikare b’u Burundi n’abafatanyabikorwa babo.
Nubwo kugeza ubu ubuyobozi bwa FARDC n’igisirikare cy’u Burundi butaratangaza umubare nyawo w’abahitanywe n’icyo gitero cyangwa ngo bugire icyo bukivugaho, amakuru aturuka ku baturage n’andi masoko yizewe ari muri ako gace akomeje kwemeza ko igihombo cyabaye gikomeye.
Iki gitero kibaye mu gihe umutekano muri Teritwari ya Mwenga ukomeje kuzamba, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho ufatanyije na AFC/M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi. Mu minsi ishize, iyo mitwe yombi yatangaje ko yafashe ibice birenga icumi muri Teritwari ya Mwenga, birimo Mikenke, Gipupu, Giseke, Senge, Kitopu, Mike n’ahandi henshi hafatwa nk’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’ibitero bya drone muri ako karere bishobora guhindura imiterere y’imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu bice bya Mwenga na Fizi, ndetse na Minembwe, nubwo yo yamaze kubohorwa. Icyakora, impande zihanganye zikomeje gushyamirana mu buryo bukomeye mu bice bya Fizi na Mwenga.
Minembwe Capital News ikomeje gukurikirana aya makuru, kandi izakomeza kubagezaho ibimenyetso bishya n’andi makuru yizewe uko agenda aboneka.





