Esikoti wo kwa Lt Gen. Masunzu yishwe arashwe mu Minembwe.
Captain Uwimana Eric warindaga inzu yo kwa Lieutenant General Pacifique Masunzu, iherereye ku Kiziba mu Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana. nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga.
Kugeza ubu ntacyo iperereza rya gisirikare mu Minembwe riravuga ku bari nyuma y’urupfu rwa Captain Eric.
Ariko nk’uko iyi nkuru ibisobanura nuko ‘igihe c’isaha z’umugoroba wajoro z’aher’ejo tariki ya 13/01/2025, ku nzu yo kwa General Pacifique Masunzu humvikanye amasasu make, muri ako kanya bihita bivugwa ko yahitanye uriya murinzi.’
Ni amasasu yavuze umwanya muto cyane, nk’uko byakomeje gutangazwa.
Iyi nzu yo kwa Masunzu iri aha ku Kiziba, ibaho abasirikare babiri, Eric wapfuye n’undi mugenzi we. Usibye ko rimwe narimwe harigihe haza n’abandi, ariko uyu wapfuye ntiyakundaga kuhava.
Aba basirikare bombi, Eric na mugenzi we bakomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bakaba bamaze imyaka irenga icumi barinda iyi inzu kuko Eric we yatangiye kuyirinda ubwo Lt Gen Masunzu yatumwe i Kamina mu 2014.
Gusa, amakuru ataremezwa avuga ko uriya murinzi yarashwe n’abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe.
Ariko nyamara abaturiye ibyo bice bavuze ko abishe Captain Eric bamaze kumurasa barapoteya.
Ibyo bibaye mu gihe ku ya 19/12/2024, Lt Gen. Pacifique Masunzu ni bwo yahawe kuyobora zone ya gatatu y’ingabo za RDC, aho mu bice ayoboye birimo n’intara ziherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.