FARDC iri guhiga Abasore ba Banyamulenge bukware mu Bibogobogo .
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) gikorera mu Bibogobogo, cyazindutse kija gufata abasore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo muri ibyo bice, kibashinja gushigikira ibikorwa byo kwirwanaho.
Iki gisirikare kinyuze muri Col.Ntagawa Rubaba uyoboye batayo y’aba basirikare ireba aka gace ka Bibogobogo gasanzwe gatuwe n’Abanyamulenge batari bake, niwe wayoboye igitero cyagiye gufata abo basore b’Abanyamulenge.
Ahagana igihe c’isaha z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ntagawa yayoboye abasirikare bagabye kiriya gitero, akaba yakigabye mu gace gaherereyemo uwitwa Juvenenali uwo bashinja kuba ari we uyoboye ibikorwa byo kwirwanaho muri Bibogobogo.
Nk’uko iyi nkuru ibisobanura igira iti: “Col.Ntagawa uyoboye batayo y’ingabo za FARDC mu Bibogobogo, yazindutse aja gufata uyoboye ibikorwa byo kwirwanaho, Juvenali. Kubwamahirwe yahageze asanga nawe ari teguye.”
Ikomeza ivuga ko nyuma y’aho ingabo zari ziyobowe na Col. Ntagawa zasanze abasore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bayobowe na Juvenili biteguye, zahise zisubira inyuma, ariko ko Imana ariyo yakinze ukuboko amaraso ntiyameneka.
Iyi nkuru ivuga kandi ko uyu musirikare wa FARDC yaba ashaka ko Leta y’i Kinshasa imugirira icyizere ikamwongerera “amapeti” binyuze “mugutoteza no guhiga bukware” abasore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bazwi nk’abirwanaho.
Ati: “Ntagawa ashaka kwihesha amanota meza muri FARDC, kandi azi neza ko yatsinzwe.”
Ahar’ejo kandi nibwo aha mu Bibogobogo hageze ingabo z’u Burundi, aho zaje ziturutse i Baraka. Bivugwa ko zari zaje ku kibazo cy’abasore birwanaho bo muri Bibogobogo, kandi ko zari zahamagawe n’abachefs bafatanyije na FARDC yaha muri aka gace. Kimwecyo ntacyo ziragaragaza usibye ko zakoranye inama n’igipolisi n’abachefs ndetse n’abasirikare, nyuma zihita zerekeza ahitwa mu Bijanda, aho zagiye ziherekejwe n’abapolisi.
Aka gace ka Bibogobogo gaherereye mu ntera y’ibirometero nka 70 uvuye muri centre ya Minembwe ahatuwe n’Abanyamulenge benshi; abasore baho bakumirwa mu gushigikira Twirwaneho n’igisa nayo. Ahanini babibuzwa n’abasirikare ba leta ndetse, n’igipolisi n’abandi Banyamulenge bakorera mu kwaha k’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Gusa, ibi byaranze kuko kugeza ubu hari abumva ko kwirwanaho bitazabura mu Banyamulenge aho baherereye hose muri Congo, mu gihe bataragera ku mahoro arambye.
Ibyo bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize, Twirwaneho yafashe komine ya Minembwe n’inkengero zayo. Ni nyuma y’urugamba rukomeye rwayisakiranyije n’ingabo za Congo, aho zari zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR na Wazalendo, birangira bahunze muri aka gace ubundi kigarurirwa na Twirwaneho.
Kuri ubu FARDC n’abariya bambari bayo barahunze berekeza i yo kwa Mulima izakomeza i Fizi ku izone n’i Baraka na Uvira, nk’uko amakuru aturuka muri ibyo bice abivuga.