• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FARDC na FDLR biraye mu mihana y’Abanyamulenge bayiteraguramo ibisasu biremereye.

minebwenews by minebwenews
January 19, 2025
in Regional Politics
0
FARDC na FDLR biraye mu mihana y’Abanyamulenge bayiteraguramo ibisasu biremereye.
128
SHARES
3.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC na FDLR biraye mu mihana y’Abanyamulenge bayiteraguramo ibisasu biremereye.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19/01/2025, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR na Maï-Maï zitegeye imihana y’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu bice byo muri Komine ya Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge, muri Kivu y’Amajy’epfo zitangira kuyiteramo ibisasu.

Ibi bikorwa byo kurasagura mu mihana y’Abanyamulenge, ingabo za FARDC n’abambari bazo babitangiye ahagana isaha ya saa moya z’iki gitondo cyo ku Cyumweru.

Minembwe.com amakuru yizewe imaze kwakira, avuga ko ibyo bisasu FARDC, FDLR na Maï-Maï ziri kubitera ku ku Kabakire, Ugeafi no mu bice byo muri Localité ya Gakenke.

Utwo duce twose duherereye muri komine ya Minembwe, akarere ahanini gatuwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Ibisasu ahanini FARDC n’abambari bayo bari gutera muri iyo mihana, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga, birimo ibibombe, grenade ndetse kandi bakarasisha n’imbunda zo mu bwoko bwa mashini-gun.

Kubera ko ibyo bisasu bikiri kuraswa no muri aka kanya, nta baturage baramenyekana boba byahitanye, gusa abenshi muri abo baturage bahunze bakaba bari guhungira mu mashyamba no mu bihuru byaho hafi.

Ibi bitero bya FARDC, FDLR na Wazalendo (Maï-Maï) byatumye abakristo badaterana mu Minembwe, nk’uko amakuru abivuga.

Ibi bitero Fardc igaba mu mihana y’Abanyamulenge, byaherukaga mu mpera z’u mwaka ushize wa 2024. Ni ibitero byasize bihitanye ubuzima bw’Abanyamulenge benshi harimo ko n’ibintu byabo byagiritse, nka mashuri yasenyutse, imyaka, amatungo yabo yararashwe arapfa n’ibindi.

Hagataho, Twirwaneho yatangiye akazi ko kwirwanaho no kurwanirira ababyeyi babo. Minembwe.com iragenda ibamenyesha uko bigenda bihinduka.

Tags: AbanyamulengeFardcFDLRIbisasu
Share51Tweet32Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
FARDC na FDLR byagabye ibitero mu mihana y’Abanyamulenge i Mulenge, zahuye n’uruva gusenya.

FARDC na FDLR byagabye ibitero mu mihana y'Abanyamulenge i Mulenge, zahuye n'uruva gusenya.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?