
Byaketswe ko Maï Maï, FDLR n’Imbonerakure, bagabye ibitero bikomeye mu nkengero za Komine Minembwe, ko boba bari bafatikanije n’Ingabo za RDC zo muri Brigade ya 12, ikorera mu Mininembwe n’Ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC.
Amakuru yizewe amaze kugera kuri Minembwe Capital News, avuga ko ziriya Ngabo za FARDC zo muri Brigade ya 12 n’Ingabo z’u Burundi z’ibarizwa k’ubutaka bwo muri Kivu y’Amajy’epfo, mu Ngabo za TAFOC zisanzwe zifitanye amasezerano akomeye n’Igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko ririya huriro ry’imitwe y’itwaje imbunda bari bagabye ibitero mu nkengero za Komine Minembwe, FARDC na TAFOC, bahise basaba Twirwaneho kubaha inzira ngo barase iriya mitwe y’Inyeshamba.
Ntibyatinze kuko Twirwaneho yahise ibaha inzira berekera mw’Irembo rya Kivumu, aho kurwanya iriya mitwe y’Inyeshamba yari yagabye ibitero mu baturage ba Banyamulenge, FARDC na TAFOC bahise batangira ku ganiriza iriya mitwe y’Inyeshamba ya Maï Maï, Imbonerakure z’u Burundi na FDLR.
Gusa ibi bya tumye Twirwaneho iva inyuma irwana intambara bise iya ma kundura. Ubu twandika, Inkuru y’ukuri n’uko Twirwaneho imaze kuvana Imbonerakure z’u Burundi, FDLR na Maï Maï, mu ndake barimo ku Kivumu.
Nimugihe n’ibitero byari byagabwe mu Rwingandura na Lumba , Twirwaneho yamaze kubisubiza inyuma.
Bruce Bahanda.