Ibyimbitse ku mirwano ikaze itaravuzwe, yabaye hagati ya FARDC na Maï Maï, ikaba itari yoroshye namba.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, giheruka kwambikana n’inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, aho barwaniye mu bice byo muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yabaye ku wa gatatu tariki ya 19/11/2024, ibera mu gace ka Mabambi, muri teritware ya Lubero.
Amakuru atandukanye avuga kuri iyi ntambara, avuga ko yatumye abaturage bava mu byabo barahunga, batinya ko ibintu byarushaho kuba bibi, berekeza mu duce turimo umutekano.
Abasirikare ba FARDC bari ahitwa Kalundu, mu birimetero 5 uvuye Mabambi yabereyemo urugamba, bateye uyu mutwe wa Maï Maï, bawukura mu birindiro byabo byari Vuzanze, bagenzuraga kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.
Kugeza ubu ntabwo haratangazwa icyasembuye iyi mirwano nicyatumye FARDC yihimura kuri Maï Maï.
Hari nandi makuru avuga ko ibikorwa byose by’abaturage byabaye bihagaze kuva ku wa Gatatu kugeza no mu gitondo cyo ku wa kane w’ejo hashize.
Ariko amakuru yatanzwe na sosiyete sivile ku gicamunsi cyo ku wa kane, yavuga ko ituze ryongeye kugaruka
Ku rundi ruhande, Maï Maï yari iheruka gutangaza ko itanzongera gutera ingabo z’igihugu(FARDC), ahubwo ko irajwe ishinga no kubanza guhashya umutwe wa M23 ufatwa nk’umwanzi mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.