FARDC yakozanyijeho na Twirwaneho, naho abacimba n’or bahuye n’akaga mu Minembwe.
Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), bari muri patrol i Lundu bahuye n’abasore bo muri Twirwaneho, maze bararasana akanya kangana nko guhumbya no guhumura ariko ntawahagiriye ikibazo. Fardc kandi yagabye igitero mu bacimba n’or; ibi byatumye ibiterane bya Noel hamwe nahamwe muri Minembwe bihagarara.
Hari igihe c’isaha zitatu n’igice zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/12/2024.
Amakuru avuga ko agace FARDC yarasaniyemo na Twirwaneho ni agahereye hafi no kwa Pasiteri Sironi wa Banyabyinshi i Lundu ugana kwa Reverend Murondanyi.
Byavuzwe ko kugira ngo habe uko gukozanyaho, hagati y’impande zombi, ni mu gihe FARDC yari muri patrol (Patrouille) bagwa gitumo aho Twirwaneho yari iri, maze bahita batangira kwatsa umuriro w’imbunda.
Byaje kurangira uruhande rwa Leta ruyabangiye ingata. Aya makuru avuga ko nta wa komeretse ku mpande zombi, kandi ntawapfuye.
Ibyo byabaye mu kanya gato, ariko byatumye Reverand Harera wo mu itorero rya Celpa i Lundu asezerera abakristo gutaha ahita anarangiza igiterane cya Noel cyari cyatangiye ku munsi w’ejo hashize i Lundu.
Nanone kandi nyuma y’iryo rasana ryabaye i Lundu, FARDC yateye abacimba n’or bakoreraga uwo murimo mu mashimo yo ku Runundu rwa 8ème CEPAC, aho byanavuzwe ko yabakubitaguye inkoni nyinshi, irangije ibanyaga n’izo bari bamaze kwimba, nk’uko iy’inkuru yahawe Minembwe.com.
FARDC ikorera mu Minembwe, ikoze ibyo mu gihe n’ubundi yashinjwaga kwangiriza imirima y’abaturage, harimo kwiba ibihingwa, ndetse no kubirandura.
Usibye n’ibyo ubushize izo ngabo zarasaguye Inka z’Abanyamulenge muri ibyo bice, hapfa izibarirwa mu icumi, izindi zirakomereka.
Hagati aho mu Minembwe umutekano waho warushijeho kuzamba, nyuma y’igitero FARDC yagabye mu Kalingi ahatuwe n’abaturage mu mpera z’u kwezi kwa Cumi n’umwe uyu mwaka.
Kuva icyo gihe impande zombi zakomeje kurebana ayingwe, ibishobora kuzabyara intambara ikomeye muri aka karere.