FARDC yakoze impinduka mu buyobozi.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, Lieutenant General Banza Mwalambwe, yakoze impinduka mu gisirikare cya FARDC mu turere tw’imirwano.
Izi mpinduka zatangajwe nk’irigamije gushimangira imikorere n’ubuyobozi bw’ingabo mu bice byingenzi byegereye ibiberamo imirwano.
Gen.Abdallah Nyembo yahawe kuyobora akarere ka 31 asimbura Gen Timothee Mujinga. Aha ni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yungirijwe na Brigadier General Kasongo Mululba, aho yanashinzwe n’ibikorwa by’ubutasi, mu gihe Gen Kongolo Fabrice yashyizwe ubuyobozi n’ibikoresho bya gisirikare.
Mu ntara ya Manyema, Brigadier General Mwaku Mbuluku Daniel, yahawe kuyobora akarere ka 33, anashingwa kandi guhuza ibikorwa bya FARDC muri Kivu y’Amajyepfo.
Muri Haut-Katanga, akarere ka 22 kagisirikare, umwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare ni wo wahindutse gusa, uhabwa kuyoborwa na Brigadier General Jean-Claude Bonganda.
Intara ya Kongo-Central, akarere kayo ka 12 ka gisirikare kahawe kuyoborwa na General Ngoy Jaques.
Abandi bashyizwe mu myanya ni Gen Mugisha Joseph wahawe kuyobora ibikorwa bya sukola 1 muri Grand Nord na Front Nord.
Mu gihe Col Kisembo Benjamin yoherejwe kuyobora ibikorwa bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, ifite icyicaro i Uvira.
Ibi Leta ya Congo yakoze byerekana kongera ingufu zayo mu gisirikare mu turere twugarijwe cyane n’intambara.