• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, March 15, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

FARDC Yatangiye Kwikura mu Bice Bikomeye, muri Teritwari ya Fizi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 28, 2026
in Conflict & Security
0
FARDC, FDLR na Wazalendo biyongereye ku bwinshi i Runingu mu gihe amahanga asaba ibiganiro by’amahoro
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC Yatangiye Kwikura mu Bice Bikomeye, muri Teritwari ya Fizi

You might also like

Impinduka mu Magambo ya Mishiki, Abyegetse ku Rwanda

Inzira z’Ubucuruzi i Uvira Zafunzwe

Umunyapolitiki Mishiki Yatawe muri Yombi na FARDC

Amakuru aturuka mu bice bitandukanye bya teritwari ya Fizi aravuga ko umutekano w’aka gace uri mu kaga gakomeye, nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi ihanganishije Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.

Amakuru yizewe atangwa n’abaturage hamwe n’amasoko atandukanye y’umutekano agaragaza ko FARDC yatangiye kugaragaza intege nke zikomeye, bitewe n’imbaraga n’ubushobozi buhanitse bw’intwaro bivugwa ko zikoreshwa na MRDP-Twirwaneho. Ibi byatumye izo ngabo zitangira kwikura mu gace ka Mboko no mu bindi bice biri ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu misozi no mu bibaya byo mu bice byo hejuru n’ibyo hagati mu misozi ya Uvira na Fizi.

Nk’uko ayo makuru abivuga, igikorwa cyo kwimura ibikoresho bya gisirikare bya FARDC cyatangiye kare mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28/01/2026, aho imodoka n’abasirikare bagaragaye bava muri utu duce bajyana intwaro n’ibindi bikoresho byabo ahantu hatandukanye. Igitangaje kurushaho, ni uko n’ibiribwa byagenewe abasirikare (ration alimentaire) bivugwa ko byatangiye kugurishwa ku baturage, bikaba bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko hateguwe gahunda yo kuva burundu muri utwo duce.

Aya makuru anongeraho ko FARDC ishobora no kwikura mu bindi bice byo muri teritwari ya Fizi muri iri joro, ibintu bikomeje guteza impungenge zikomeye mu baturage b’iyi teritwari. Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko, mu gihe ibintu bikomeje uko biri, hari impungenge zikomeye ko umujyi wa Baraka ushobora kugwa mu maboko ya Twirwaneho mu masaha cyangwa iminsi iri imbere.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Leta ntiburagira itangazo ritanga ibisobanuro birambuye kuri aya makuru. Gusa abaturage bavuga ko ubwoba, guhunga no kwibaza ku hazaza byiyongereye, cyane cyane mu miryango ifite impungenge ko imirwano ishobora kwinjira mu mujyi mu buryo bweruye.

Iki kibazo cyongeye kugaragaza ubukana n’uburemere bw’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutekano ukomeje kuzamba, bigashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage n’ituze ry’akarere kose.

Tags: FardcImirwanoMbokoTwirwaneho
Share33Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Impinduka mu Magambo ya Mishiki, Abyegetse ku Rwanda

by Bahanda Bruce
March 15, 2026
0
Umwe mu Badepite Yirukanywe muri Wazalendo Nyuma yo Kwemera Uruhare mu Bitero bya Drones byabereye i Goma

Impinduka mu Magambo ya Mishiki, Abyegetse ku Rwanda Mu minsi mike ishize, amagambo yatangajwe n’umunyapolitiki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Willy Mishiki, yakomeje guteza impaka...

Read moreDetails

Inzira z’Ubucuruzi i Uvira Zafunzwe

by Bahanda Bruce
March 15, 2026
0
Inzira z’Ubucuruzi i Uvira Zafunzwe

Inzira z’Ubucuruzi i Uvira Zafunzwe Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umutekano ukomeje kuzamba mu duce twinshi two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ibikorwa...

Read moreDetails

Umunyapolitiki Mishiki Yatawe muri Yombi na FARDC

by Bahanda Bruce
March 15, 2026
0
Umwe mu Badepite Yirukanywe muri Wazalendo Nyuma yo Kwemera Uruhare mu Bitero bya Drones byabereye i Goma

Umunyapolitiki Mishiki Yatawe muri Yombi na FARDC Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umwuka wa politiki n’umutekano ukomeje gufata indi ntera nyuma y’itabwa muri yombi...

Read moreDetails

FARDC Yifashishije Drones mu Gutera Ibisasu mu Bice by’i Mulenge, Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
March 15, 2026
0
FARDC Yifashishije Drones mu Gutera Ibisasu mu Bice by’i Mulenge, Kivu y’Amajyepfo

FARDC Yifashishije Drones mu Gutera Ibisasu mu Bice by’i Mulenge, Kivu y’Amajyepfo Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, amakuru aturuka mu baturage yemeza ko...

Read moreDetails

RDC: Ubukana bw’Intambara mu Minembwe n’Icyuho cy’Umuryango Mpuzamahanga

by Bahanda Bruce
March 15, 2026
0
RDC: Ubukana bw’Intambara mu Minembwe n’Icyuho cy’Umuryango Mpuzamahanga

RDC: Ubukana bw’Intambara mu Minembwe n’Icyuho cy’Umuryango Mpuzamahanga Mu gihe intambara n’ibihe by’akarengane bikomeje gufata indi ntera mu bice birimo Minembwe, Rubaya, Mushaki, na Nyabiondo mu burasirazuba bwa...

Read moreDetails
Next Post
Nibongera Kudutera, Tuzasubira i Uvira” – Dr. Balinda wa AFC/M23

Nibongera Kudutera, Tuzasubira i Uvira” – Dr. Balinda wa AFC/M23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?