• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, May 10, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Nibongera Kudutera, Tuzasubira i Uvira” – Dr. Balinda wa AFC/M23

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 28, 2026
in Conflict & Security
0
Nibongera Kudutera, Tuzasubira i Uvira” – Dr. Balinda wa AFC/M23
74
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Nibongera Kudutera, Tuzasubira i Uvira” – Dr. Balinda wa AFC/M23

You might also like

Minembwe: Abaturage Bari Mu Bihe Bibi Nyuma y’Izamuka Rikabije ry’Ibiciro n’Ibura ry’Imiti

Icyo Amakuru Avuga ku Ngabo za AFC/M23 Yatangiye Kuvana mu Bice byo muri Uvira

Maniema : Une Vive Tension Éclate Entre les Acteurs Politiques de la Province

Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) watangaje ko witeguye kongera gufata Umujyi wa Uvira mu gihe ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryawugabaho ibitero. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wungirije wa AFC/M23, Dr. Oscar Balinda, mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28/01/2026.

Dr. Balinda yibukije ko tariki ya 09/12/2025, AFC/M23 yafashe Umujyi wa Uvira, uwa kabiri mu bunini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ariko ikaza kuwuvamo nyuma y’iminsi mike, ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro. Tariki ya 17/01/2026 ni bwo ingabo za nyuma za AFC/M23 zawuvuyemo, bituma ingabo za Leta zari zarahunze zisubira muri uwo mujyi, zifatanije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.

Yasobanuye ko AFC/M23 itari ifite umugambi wo gufata Uvira, ariko ko byabaye ngombwa bitewe n’ibitero byagabwe ku birindiro byayo tariki ya 02/12/2025, byatangiriye mu gace ka Kamanyola. Nk’uko Dr. Balinda yakomeje abivuga, ibyo bitero byari bigamije kuburizamo amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, i Washington DC tariki ya 04/12/2025.

Mu minsi ishize, Leta ya RDC, ibinyujije kuri Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Pulusi, yatangaje ko nyuma yo kongera gusubirana Uvira, ifite umugambi wo kugaba ibitero simusiga bigamije kwambura AFC/M23 ibice byose igenzura, by’umwihariko imijyi ya Bukavu, Goma na Bunagana. Ibi bihuzwa n’amakuru avuga ko muri Uvira hakomeje koherezwa ingabo nyinshi, zirimo n’abacanshuro b’abazungu, ndetse n’ibikoresho bya gisirikare biremereye.

Dr. Balinda yavuze ko mu gihe izo ngabo za Leta zazongera kugaba ibitero kuri AFC/M23, ingaruka zabyo zaba zisobanutse. Ati: “Ni ba banduteye i Kamanyola bizatuma ibyo byose biba. Nibongera kudutera, na bwo niko bizamera. Tuzasubirayo i Uvira; nibadutere vuba ahubwo.”

Yasoje ashimangira ko nubwo imvugo ya gisirikare ikomeje, AFC/M23 igishyize imbere inzira y’ibiganiro mu gukemura amakimbirane ifitanye na Leta ya Kinshasa, igaragaza ko intego yayo ari uko abaturage babona amahoro arambye, mu bihe byiza n’ibibi.

Tags: AFC/m23TuzasubiraUvira
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Minembwe: Abaturage Bari Mu Bihe Bibi Nyuma y’Izamuka Rikabije ry’Ibiciro n’Ibura ry’Imiti

by Bahanda Bruce
May 10, 2026
0
Minembwe: Abaturage Bari Mu Bihe Bibi Nyuma y’Izamuka Rikabije ry’Ibiciro n’Ibura ry’Imiti

Minembwe: Abaturage Bari Mu Bihe Bibi Nyuma y’Izamuka Rikabije ry’Ibiciro n’Ibura ry’Imiti Ubuzima bw’abaturage bo mu Minembwe n’uduce tuyikikije two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira...

Read moreDetails

Icyo Amakuru Avuga ku Ngabo za AFC/M23 Yatangiye Kuvana mu Bice byo muri Uvira

by Bahanda Bruce
May 10, 2026
0
Icyo Amakuru Avuga ku Ngabo za AFC/M23 Yatangiye Kuvana mu Bice byo muri Uvira

Icyo Amakuru Avuga ku Ngabo za AFC/M23 Yatangiye Kuvana mu Bice byo muri Uvira Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’intambara n’ibiganiro...

Read moreDetails

Maniema : Une Vive Tension Éclate Entre les Acteurs Politiques de la Province

by Bahanda Bruce
May 10, 2026
0
Karabaye muri Maniema: Hadutse Ubushyamirane Budasanzwe mu Banyapolitiki bo muri Iyi Ntara

Maniema : Une Vive Tension Éclate Entre les Acteurs Politiques de la ProvinceLa province du Maniema, en République démocratique du Congo, est une nouvelle fois plongée dans une...

Read moreDetails

Karabaye muri Maniema: Hadutse Ubushyamirane Budasanzwe mu Banyapolitiki bo muri Iyi Ntara

by Bahanda Bruce
May 10, 2026
0
Karabaye muri Maniema: Hadutse Ubushyamirane Budasanzwe mu Banyapolitiki bo muri Iyi Ntara

Karabaye muri Maniema: Hadutse Ubushyamirane Budasanzwe mu Banyapolitiki bo muri Iyi Ntara Intara ya Maniema muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwinjira mu bihe bikomeye bya politiki...

Read moreDetails

Lubero: Basabye Leta ya Tshisekedi Gutoza no Gucunga Wazalendo Nyuma y’Ibyaha Bikomeye Byakozwe n’Umwe muri bo

by Bahanda Bruce
May 10, 2026
0
Lubero: Basabye Leta ya Tshisekedi Gutoza no Gucunga Wazalendo Nyuma y’Ibyaha Bikomeye Byakozwe n’Umwe muri bo

Lubero: Basabye Leta ya Tshisekedi Gutoza no Gucunga Wazalendo Nyuma y’Ibyaha Bikomeye Byakozwe n’Umwe muri bo Sosiyete sivile yo mu karere ka Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru...

Read moreDetails
Next Post
Kiliziya Gatolika Yahakanye Ibyo Gucuruza Ukarisitiya, Isobanura Inkomoko y’Amashusho Yakwirakwiye ku Mbuga Nkoranyambaga

Kiliziya Gatolika Yahakanye Ibyo Gucuruza Ukarisitiya, Isobanura Inkomoko y’Amashusho Yakwirakwiye ku Mbuga Nkoranyambaga

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?