FARDC Yatezwe Igico, Abarimo Umusirikare Mukuru Bahasiga Ubuzima
Mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umutekano ukomeje kuzamba bitewe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace. Ku munsi w’ejo, ku wa Gatandatu tariki ya 14/03/2026 nyuma ya saa sita, konvoyi y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) yatezwe igico n’abantu bitwaje intwaro mu gace ka Badengaido, kari muri cheferri ya Bombo, muri teritwari ya Mambasa.
Amakuru aturuka mu baturage ndetse no mu nzego z’umutekano muri ako gace avuga ko iki gitero cyatunguranye, aho abarwanyi bataramenyekana neza bateye iyo konvoyi mu gihe yari iri mu bikorwa byo kugenzura umutekano muri ako karere. Icyo gitero cyaguyemo abasirikare ba FARDC babarirwa mu mirongo, barimo n’umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni, mu gihe abandi basirikare benshi bakomerekejwe bikomeye.
Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi ine gusa abaturage batuye muri utu duce twa Mambasa bari mu bwoba bukomeye. Amakuru atandukanye avuga ko muri iyo minsi ishize abantu bitwaje intwaro babonywe bambuka uruzi rwa Ituri berekeza muri aka karere, bikekwa ko bari bafite umugambi wo kuhigarurira.
Abaturage bavuga ko kuva icyo gihe umutekano wahise uhungabana, aho ibikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byahise bihagarara kubera gutinya ibitero bishobora kugabwa n’iyo mitwe yitwaje intwaro.
Aya makuru kandi yemejwe na sosiyete sivile yo muri ibyo bice mu nyandiko yashyize hanze, aho yagaragaje ko abasirikare benshi bapfuye muri icyo gitero. Sosiyete sivile yanavuze ko hari indi mibiri y’abasirikare bishwe yabonetse mu mirima no mu duce dukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hafi y’aho ibi bitero byabereye.
Abahagarariye sosiyete sivile basaba ubuyobozi bwa gisirikare bwa RDC kongera ingabo muri ako karere kugira ngo harindwe ubuzima bw’abaturage, ndetse hanahagarikwe ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukwirakwira muri teritwari ya Mambasa.
Intara ya Ituri imaze imyaka irenga makumyabiri ihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano biterwa n’imitwe myinshi yitwaje intwaro. Iyo mitwe irimo iyiyitirira iy’abahezanguni ba kisilamu, iyashinzwe ku mpamvu z’amoko, ndetse n’iyigenga igamije kugenzura ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nk’izahabu.
Mu myaka ishize, umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) ukomoka muri Uganda na wo wagize uruhare runini mu guhungabanya umutekano w’aka karere, aho wagabye ibitero byinshi byahitanye abaturage benshi.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko ibitero nk’ibi bikomeje kugaragara muri Ituri bishobora kurushaho guhungabanya umutekano w’akarere kose ka Beni, Irumu na Mambasa, cyane cyane mu gihe imitwe yitwaje intwaro ishaka kugenzura inzira z’ubucuruzi n’ahacukurwa zahabu.
Mu gihe abaturage bakomeje gusaba uburinzi bwihuse, ubuyobozi bwa gisirikare bwa FARDC ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku byerekeye iki gitero. Icyakora, amakuru y’ibanze agaragaza ko hashobora gutangizwa ibikorwa bya gisirikare byo guhiga abagabye iki gitero, nk’uko sosiyete sivile yasoje ibivuga.






