FARDC yongeye kwatswaho umuriro w’imbunda, maze iyabangira ingata.
Umutwe wa M23 wongeye gukubita kubi ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu duce duherereye muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Congo.
Nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga, ibiturika byatangiye kumvikana ahagana isaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/01/2025.
Bikavugwa ko iri hangana rikaze ryabereye ku misozi ine iherereye muri grupema ya Mupfunyi Shanga muri teritware ya Masisi.
Iyo misozi ikaba ari uwa Ndumba, Kashingamutwe, Nyenyeri na Munanira.
Abaturiye ibyo bice bavuganye na Minembwe.com bavuze ko bumvaga ibiturika biremereye kandi ko utwo dusozi imirwano yabereho byarangiye twigaruriwe n’umutwe wa M23.
Ndetse kandi bavuga ko barangizaga ihuriro ry’Ingabo rirwana ku ruhande rwa Leta ririmo FDLR , Wazalendo, ingabo z’u Burundi na Bacanchuro barimo gukizwa n’amaguru, aho ngo bahungaga berekeje mu bice byo muri Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Aya makuru kandi avuga ko indi mirwano yabereye muri Localité ya Kiluku, agace kari hafi na i Shasha.
Imirwano kandi yavuzwe mu gace ka Mufunzi, gaherereye hafi ya Ngungu, aho Wazalendo na FDLR bamaze iminsi itatu barwana n’umutwe wa M23.
Ibyo bibaye mu gihe hashize iminsi irindwi M23 yigaruriye centre ya Masisi, agace k’ingenzi mu Ntara ya Kivu Yaruguru.