FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y’i Kinshasa.
Mu gihe byari byitezwe ko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo gitangira kurwanya umutwe wa FDLR byo ku wurandura, Ambasaderi w’iki gihugu mu muryango w’Abibumbye, Zenon Mukongo Ngay, yavuze ko uyu mutwe utabaho.
Hari mu nama y’ibihugu bigize umuryango w’Abibumbye mu ishami ryayo rishyinzwe umutekano ku isi yabaye ku wa 22/08/2025, aho yagaragaje ko FDLR itabaho.
Yagize ati: “Ese ubundi ibi si ukuri. Goma na Bukavu bifatwa hari FDLR mwigeze mubona? Ntayo. FDLR ifashwa na Leta y’i Kinshasa ntitwayibonye.”
Ibi yabitangaje nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda muri uyu muryango yari yavuze ko leta y’i Kinshasa igihishyira ko ikorana na FDLR, kandi ko bihabanye n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Uyu Ambasaderi yanasobanuye ko Kinshasa yari ikwiye guhita itangira ibikorwa byo gusenya burundu uyu mutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati: “Biratubabaje kubona RDC itemeye gutangiza ibikorwa byo gusenya burundu FDLR. Bigaragaza ko iyi Leta iyishyigikira.”
Ariko nubwo Ambasaderi wa RDC yavuze ko nta barwanyi ba FDLR bagaragaye, ubwo M23 yari mu rugamba rwo gufata Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu, mu Rwanda hahungiye ingabo nyinshi za FARDC kandi zabaga ziri kumwe na FDLR.
Hari n’abandi barwanyi babarirwa mu mirongo bafatiwe mu mujyi wa Goma, barimo na Brigadier General Gakwerere Ezekiel wahoze ari umunyamabanga mukuru w’uyu mutwe, bashyikirijwe Leta y’i Kigali ku mugaragaro tariki ya 1/03/2025.
Loni muri raporo zayo zitandukanye zihamya ko RDC ikorana byahafi n’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse inyinshi zikavuga ko kugeza n’ubu iki gisirikare cya RDC kigikomeje gukorana na wo.