FDLR ikorana n’igisirikare cya FARDC yakoze amarorerwa muri Rutshuru.
Ahar’ejo tariki ya 14/08/2024, nibwo umutwe wa FDLR watwitse imodoka ndetse wica n’abaturage ubatwikiye mu mazu yabo, mu duce two muri teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amakuru ava muri ibyo abivuga.
Amakuru avuga ko ahagana isaha umunani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu w’ejo hashize, abarwanyi ba FDLR bazwiho gukorana byahafi n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bateze igico imodoka yavaga i Kihihi, izanye amavuta i Kiwanja, bayiha inkongi y’umuriro, abantu barimo bahasiga ubuzima ndetse n’ibyarimo byose bihiramo. Kimweho nta mubare wavuzwe w’abantu bahiriyemo, ariko bikekwa ko bari bane.
Agace neza FDLR yakoreyemo ayo marorerwa ni akitwa Katiguru, kari hagati ya Kiwanja n’ishyamba ricyumbitsemo aba barwanyi ba FDLR na Wazalendo. Bivugwa ko aha n’ubundi ko hahora hicirwa abantu babanje kubatega ibico(Ambush). Kandi aya makuru ahamya ko ibyo bikunze gukorwa na FDLR na Wazalendo, ku bufasha bw’Ingabo za RDC. Ibyo bikaba bikorwa mu rwego rwo guhungabanya umutekano wo mu mihanda.
Nk’uko byavuzwe iyo modoka yahiriye i Katiguru, yariturutse i Kihihi, agace gaherereye ku mupaka wa Uganda na RDC, muri Grupema ya Binza, teritware ya Rutshuru.
Usibye, ibyo byo gutwika imodoka yaritwaye amavuta, aba barwanyi kandi ba FDLR bishe abantu babatwikiye mu bitunda byabo, babagamo aho bahoraga bacukura amabuye y’agaciro muri iryo shyamba riri mu bice bya Katiguru.
Mu butumwa bwa mashusho bwashinzwe hanze, bugaragaza ko bariya barwanyi ba FDLR mbere y’uko bica aba bantu bacukuraga amabuye y’agaciro, babanje kubambura imyenda, ubundi bagahita babatwikira muri ibyo bitunda babagamo.
Ubu butumwa bunagaragaza ko abantu bishwe urwo rupfu bari ku mubare w’abantu icumi. Bakaba barimo abagore n’abagabo, nk’uko amafoto abigaragaza.
Ibyo byabaye mu gihe imirwano yarimo ibera muri Kisharo hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, aho icyo gitero M23 yari yagabweho n’uruhande rwa leta ya Kinshasa, byarangiye M23 igisubije inyuma ikaba igikomeje kugenzura aka gace ka Kisharo.
Hagati aho umutekano ukomeje kuzamba muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe impande zihanganye zari mugihe cyagahenge kumvikanyweho mu biganiro biheruka i Luanda muri Angola, byari biganiro byahuje u Rwanda na Congo Kinshasa, ku buhuza bwa João Lourenço Perezida wa Angola.
MCN.