FDLR yavugwaga muri Rurambo, uduce yongeye kwerekezamo twamenyekanye.
Abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bari bagize iminsi bavugwa mu Gitoga no mu tundi duce twunamiye i Lemera zatuvuyemo zija ahitwa i Kangovu na Mwite.
Kangovu na Mwite ni uduce duherereye mu mashyamba atandukanya imisozi ya Rurambo n’ibice bidatuwe n’Abanyamulenge.
Ni mu gihe i Kanguvu uba werekeje i Muhusi naho Mwite uba ugana mu Rubumba.
Ahagana mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi uyu mwaka, ni bwo aba barwanyi bo mu mutwe wa FDLR barimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda batangiye kugera mu Rurambo bakaba baraje baturutse mu mashyamba ya Mwenga na Fizi.
Bikavugwa ko aba barwanyi nyuma yo kwakirwa mu Gitoga bakiriwe na Gumino, Maï Maï n’ingabo z’u Burundi; baje kuva muri ako gace ka Rurambo bamanuka i Lemera ndetse abandi bahabwa gukambika mu tundi duce twunamiye i Kibaya cya Rusizi. Aha ni mu duce twa Mulenge.
Uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, amakuru yawo akomeza avuga ko kuja kwawo muri Lemera kwari ukuja guhabwa imyambaro y’igisikare cy’u Burundi n’ ibindi bikoresho bya gisirikare; ndetse abagore babo n’abana bo, bahise bambutswa mu Burundi bajanwa mu ishyamba rya Kibira, nk’uko byavuzwe.
Byanasobanuwe kandi ko kuba aba barwanyi bovuye muri ibi bice bituwe n’Abanyamulenge byakozwe mu buryo bwo kujijisha ku mpamvu z’uko byari byashakuje cyane. Kimweho ntibizwi ko boba bagifite gutera u Rwanda cyangwa imihana y’Abanyamulenge, nk’uko byagiye bivugwa mbere ko bashaka gutsemba ubu bwoko bw’Abanyamulenge, ubwo bashinja gukorana n’u Rwanda.
Ariko kugeza ubu ingabo za FARDC n’ingabo z’u Burundi, bivugwa ko arizo zari zasabye FDLR kuva mu mashyamba yo muri Mwenga, zo ziracyari ahitwa Gatobwe, Gitabo, Ruvumera, Gitigarwa n’ahandi. Naho Gumino yo kwa Fureko na Maï Maï yo kwa Rushaba bari mu Gitoga.
Hagati aho akarere ka Rurambo karasa nakongeye gutekana nyuma y’uko FDLR ikavuyemo ikaja muri ayo mashyamba aherereye aho imisozi ituweho n’Abanyamulenge ihekera.
Ndetse kandi no muri Minembwe ahari hagize iminsi hari umutekano muke nyuma y’uko FARDC iteye umuhana w’Abanyamulenge mu Kalingi, hongeye gufata undi murongo ni mu gihe hari umusirikare mukuru ukuriye Zone ari we komanda Secteur. Uyu musirikare akaba yaje gukurikirana iby’uwo mutekano muke muri aka gace.