Fizi mu Muriro w’Intambara: Ingabo z’u Burundi na FARDC Zavugije Umuniginigi, Zihunga AFC/M23/Twirwaneho
Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Bibogobogo, muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza FARDC zirimo guhunga ku bwinshi, zicika ihuriro ry’ingabo za AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Aya makuru agaragaza ko kuva ku wa Gatanu, tariki ya 12/12/2025, izo ngabo zatangiye kuva mu bice bya Ndondo na Minembwe, zinyura mu Bibogobogo zerekeza mu mujyi wa Baraka. Iki gikorwa cyo guhunga kirakomeje no kuri uyu munsi, aho ingabo nyinshi zikomeje kwinjira muri uwo mujyi.
Ibi bibaye mu gihe Leta ya Kinshasa yagize Baraka icyicaro gikuru cy’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko ihuriro AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rifashe umujyi wa Uvira tariki ya 09/12/2025, bikaba byarahinduye cyane ishusho y’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu.
Amakuru aturuka ku murongo w’imbere aravuga ko Twirwaneho yirukanye FARDC n’ingabo z’u Burundi mu gace ka Ndondo, muri grupema ya Bijombo, ikanabakura no mu tundi duce twinshi two mu nkengero za Minembwe, aho imirwano n’igitutu bikomeje kwiyongera.
Byongeye kandi, haravugwa ko mu ngabo zahurutse mu Bibogobogo harimo n’abarwanyi bo mu mutwe wa Gumino, barimo abayobozi bazwi nka Fureko na Munigantama, bikaba byerekana ko ihindagurika ry’imirongo y’imirwano riri ku rwego rwo hejuru.
Ibi byose byerekana isubira inyuma rikomeye ry’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo mu bice by’ingenzi bya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe ihuriro AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rikomeje kwagura ibirindiro byaryo. Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko uko ibintu bihagaze bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’abaturage, ku micungire y’intara, ndetse no ku biganiro bya politiki n’umutekano mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.
Hagati aho, haravugwa ko hari abasirikare b’u Burundi barenga batatu basanzwe baguye mu duce tugabanya Bibogobogo n’igice cya Mutambara ahitwa Matundayakesho, bikekwa ko bishwe n’umwuma (inzara) nyuma yo kuva ku Ndondo bahunga urugamba.






