Gatumba, Bukavu, Bibogobogo n’ahandi: Me. Byashoni Yongeye Kugaruka ku Mateka Akomeye ya Jenoside Zakorewe Abanyamulenge, Asaba ko Ukuri Kumenyekana
MINEMBWE CAPITAL NEWS
Me. Maniragaba Byashoni John, Umunyamulenge akaba umunyamategeko n’umurwanashyaka w’uburenganzira bwa muntu, yatanze ubutumwa bukomeye ku bijyanye n’amateka y’ihohoterwa na jenoside yakomeje gukorerwa Abanyamulenge, by’umwihariko mu kwezi kwa Munani, ari na ko hibukwamo, ku nshuro ya 22, abaguye mu Gatumba mu Burundi mu mwaka wa 2004.
Me. Byashoni, usanzwe azwi mu mateka y’urugamba rwo kwirwanaho rwabereye mu misozi miremire y’i Mulenge mu Minembwe no mu nkengero zaho, yatanze ubu butumwa mu nyandiko, aho yasabye ko amateka y’ibyabaye ku Banyamulenge atazibagirana, kandi ko abakekwaho ibyaha bikomeye bakurikiranwa mu buryo bwubahiriza amategeko.
Me. Byashoni avuga ko ukwezi kwa Munani ari ukwezi kurangwa n’akababaro gakomeye ku Banyamulenge, kubera ko ari bwo hibukwa abantu bagera kuri 166 bari impunzi, bishwe ku itariki ya 13/08/2004 mu nkambi ya Gatumba mu Burundi.
Mu butumwa bwe, yavuze ko icyo gikorwa cy’ubwicanyi gikwiye gukorwaho iperereza ryigenga kandi rishingiye ku mategeko, kugira ngo ukuri kumenyekane. Yavuze kandi ko uruhare rw’umuntu cyangwa urwego runaka narwo rwaba rwemejwe n’inzego z’ubutabera, ababigizemo uruhare bakwiye kubiryozwa no gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.
Yagarutse kandi ku byatangajwe mu bihe byashize ku ruhare rwa FNL muri icyo gitero, avuga ko ibyo bikwiye gusuzumwa n’iperereza ndetse n’inzego z’ubutabera zigenga, mbere y’uko hagenwa uburyozwe bw’umuntu ku giti cye.
Mu butumwa bwe, Me. Byashoni ntiyagarukiye ku bashobora kuba baragize uruhare mu gitero gusa. Yavuze ko hakwiye no gukorwa isesengura ku nshingano z’abari bafite inshingano zo kurinda abo bantu, ndetse n’abashobora kuba baragize uruhare mu gutuma ibyaha nk’ibyo bitagezwa imbere y’ubutabera.
Yagaragaje ko ibyo bishobora gukorwaho iperereza hashingiwe ku nshingano z’inzego zitandukanye, harimo n’abategetsi b’u Burundi ndetse n’abari bashinzwe kurinda impunzi ku rwego mpuzamahanga, buri ruhande rugasuzumwa hakurikijwe inshingano zarwo n’ibimenyetso bihari.
Me. Byashoni kandi yagarutse ku bindi bihe by’amateka avuga ko byasize ibikomere bikomeye ku Banyamulenge.
Yavuze ku bwicanyi n’ihohoterwa byabaye mu Bibogobogo, Ngandja na Uvira mu mwaka wa 1996, ndetse n’ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge batandukanye mu bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 1998, harimo Kamina, Kinshasa na Kalemie, n’ahandi.
Yongeyeho ko urutonde rw’ibyago byageze ku Banyamulenge rurimo n’abishwe i Bukavu mu mwaka wa 2004, mu gihe avuga ko hari ubuhamya n’andi masoko agaragaza ko icyo gihe hari ihohoterwa ryari rigamije gutuma Abanyamulenge bava muri uwo mujyi.
Ibi byose, nk’uko Me. Byashoni abivuga, byasize umubare munini w’abishwe, imiryango ishyiraho, abantu bahunga ingo zabo ndetse n’ibikomere bikomeye bikiri mu mateka no mu buzima bw’abasigaye.
Me. Byashoni yashimangiye ko imibare y’abahitanywe n’ayo mahano itagomba gufatwa nk’imibare gusa, kuko inyuma yayo harimo abantu bafite imiryango, inshuti n’amateka yabo.
Yavuze ko ayo mahano yasize imiryango ibuze ababo, abaturage bavuye mu byabo ndetse n’ibikomere by’amateka bikomeje kubaho mu mitima y’abagize umuryango w’Abanyamulenge.
Ku bwe, kwibuka abazize ayo mahano ntibigomba kuba umuhango wo kwibuka gusa, ahubwo bikwiye no kuba umwanya wo gusaba ko ukuri kumenyekana, ubutabera bugakora akazi kabwo, kandi amateka akandikwa mu buryo bwuzuye.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Me. Byashoni yasabiye abazize ayo mahano kuruhukira mu mahoro, asaba ko ubutabera bubageraho ndetse ko ukuri ku byabaye kumenyekana.
Yasabye kandi ko abantu bose uruhare rwabo mu byaha ruzagaragazwa n’iperereza ryigenga n’ubutabera buboneye bakurikiranwa kandi bagahanwa hakurikijwe amategeko.
MINEMBWE CAPITAL NEWS






