Gen. Byamungu wa M23 yagize icyo asaba abasirikare b’Abarundi bihishe muri Uvira nyuma y’uko igiye mu maboko ya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho
Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu mutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, yatanze ubutumwa bw’ubwiyunge n’ihumure bugenewe abasirikare b’igihugu cy’u Burundi, basigaye bihishe mu mujyi wa Uvira.
Mu butumwa bwe, Gen. Byamungu yasabye abo basirikare kuva mu bwihisho no gusubira mu miryango yabo, avuga ko AFC/M23/MRDP-Twirwaneho idafite intego yo kubahigira urwango, ahubwo ko irwana urugamba rwo kubohoza abaturage no gusubiza igihugu amahoro n’ubutabera.
Ibi bije nyuma y’uko AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ifashe bidasubirwaho umujyi wa Uvira ku wa 09/12/2025, itsinze ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe ibarizwa muri icyo gihugu ikorana na Leta. Nyuma y’iryo fatwa, haravugwa abasirikare b’u Burundi basigaye bihishe mu bice bitandukanye by’uyu mujyi.
Byamungu yagaragaje ko iyi ntambwe ari iyo kwerekana ko urugamba barwana atari urw’amaraso, ahubwo rufite intego yo kubaka amahoro arambye muri RDC.
Yasoje asaba ko amahanga areka imvugo zibiba urwango, ashimangira ko AFC/M23 izakomeza kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu, n’icyubahiro cy’abasirikare bahanganye batari mu mirwano.





