• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ijambo Rikomeye rya Perezida Kagame ku Burundi, RDC n’Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 11, 2025
in Regional Politics
0
Ijambo Rikomeye rya Perezida Kagame ku Burundi, RDC n’Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ijambo Rikomeye rya Perezida Kagame ku Burundi, RDC n’Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki ya 11/12/2025, yasubije ibivugwa n’abashinja u Rwanda kutubahiriza amasezerano ya Washington hagati ya Kigali na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Yavuze ko ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo “bishingiye ku mateka, politiki n’ihuririro ry’ibibazo bikomeye,” bityo bidakwiye kwitirirwa gusa kutubahiriza amasezerano mashya.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Agaruka ku birego byo kurenga ku masezerano, Perezida Kagame yavuze ko ibyo byavuzwe bidafite ishingiro:

“Hari abavuga ko habayeho kurenga ku masezerano, nk’aho mbere yo kuyasinya ibintu byose byari byaragarutse mu murongo. Oya, si ukuri. Mbere y’uko dusinyira i Washington, hari imirwano n’amakimbirane byari bihari kandi nabyo byari byarishe ibyo twari twarasezeranye mbere.”

Yibukije ko u Rwanda rutabura kwifuza amahoro kurusha undi uwo ari we wese, cyane cyane rwibuka amateka y’inzangano yarugejeje kuri Jenoside:

“Ntabwo ntekereza ko hari ushaka amahoro kurusha u Rwanda. Twarayabuze, ariko twayashakiye mu maraso, dutanga ubuzima bwacu. Ni yo mpamvu amahoro tuyashaka kurusha undi uwo ari we wese.”

Perezida Kagame yavuze ko yigeze kuvugana na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, amubaza impamvu ingabo z’u Burundi zakomeje kuguma mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’uko izindi ngabo za EAC zavuye muri icyo gihugu.

“Nafashe telefoni mpamagara Perezida w’u Burundi mubaza niba ingabo za EAC zari mu burasirazuba bwa Congo zari zabirukanye zikabasiga inyuma. Bivugwa ko bagiye kwinjira muri SADC. None se u Burundi burimo? Yaransubije ati: ‘Oya’. Hanyuma mubaza niba bagumye yo ku bw’umvikane na RDC.”

Yavuze ko ibi bigaragaza ko ikibazo cya Congo gifite imizi myinshi, bityo kitakemurwa n’amasezerano yo ku mpapuro tudafite ishingiro zitaziguye ku by’ukuri biri kubera ku butaka bw’icyo gihugu.

Perezida Kagame yongeye gutsindagira ko u Rwanda rudafite inyungu mu gukomeza umutekano muke:

“Twabuze amahoro, dutanga ubuzima bwacu. Niyo mpamvu tudashobora kwemera ibyo bavuga nk’aho ari ukuri igihe bidafite ishingiro mu mateka n’ukuri kw’ibiri kuba ku butaka bwa Congo.”

Ijambo rya Perezida Kagame ryatanzwe mu muhango wo kurahiza abagize Guverinoma nshya, mu gihe umubano wa RDC n’u Rwanda ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu mutekano w’akarere. Yasobanuye ko amahoro arambye adashobora kugerwaho hadakoreshejwe:
ukuri ku mateka n’impamvu z’intambara, ubushishozi,
ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu karere n’amahanga.

Yibukije ko ikibazo cya Congo ari kinini kandi kirimo abaterankunga benshi bafite inyungu zitandukanye, bityo gikeneye ibisubizo bifite ishingiro, bitari amasezerano atubahirizwa cyangwa adafite ubushobozi bwo guhindura ibiri ku butaka.

Tags: Paul KagameRdcU Burundi

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Ijambo Rikomeye rya Perezida Kagame ku Burundi, RDC n’Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Amagambo Akomeye Perezida Paul Kagame Yahamije ku Mubano wa RDC n’u Rwanda ‘Turifuza Amahoro, Ariko Ushaka Amahoro Yitegura n’Ibitari Yo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?