• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, February 15, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Gen Doumbouya Yatorewe Kuyobora Guinée-Conakry, Intsinzi Ikomeye mu Matora y’Umukuru w’Igihugu

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 31, 2025
in World News
0
Gen Doumbouya Yatorewe Kuyobora Guinée-Conakry, Intsinzi Ikomeye mu Matora y’Umukuru w’Igihugu
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Gen Doumbouya Yatorewe Kuyobora Guinée-Conakry, Intsinzi Ikomeye mu Matora y’Umukuru w’Igihugu

You might also like

Perezida Trump na Netanyahu mu Biganiro, Ariko Umubano Wabo Wagaragaje Impinduka Zikomeye

Turukiya: Imvururu n’Ingumi mu Nteko Ishinga Amategeko

Perezida Emmanuel Macron Yatunguranye Atangaza Amagambo Akakaye ku Butegetsi bwa Donald Trump

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora muri Guinée-Conakry yatangaje ko Gen Mamadi Doumbouya, umaze kuyobora iki gihugu kuva mu 2021, yatsinze amatora ya Perezida ku majwi 86,72%, mu matora yabaye tariki ya 28/12/2025.

Aya matora yitabiriwe n’abakandida icyenda, barimo abahoze mu nzego za Leta ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Gen Doumbouya. Mu bo bahanganye, barimo Yéro Baldé wo mu ishyaka FRONDEG (Front Démocratique de Guinée) ni we wamukurikiye, aho yagize 6,51% by’amajwi, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’amatora.

Perezida wa Komisiyo y’amatora, Djanabou Touré, yatangaje ku munsi w’ejo tariki ya 30/12/2025 ko aya matora yitabiriwe ku kigero kiri hejuru, aho 80,95% by’abatora—bangana na miliyoni 6,7 bari ku rutonde rw’itora—bitabiriye igikorwa cyo gutora. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uruhare rukomeye rw’abaturage mu rugendo rwa demokarasi.

Icyakora, ibisubizo byatangajwe kugeza ubu bifatwa nk’iby’agateganyo, kuko bitegereje kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Guinée-Conakry. Biteganyijwe ko mu gihe kitarenze iminsi umunani ari bwo hazatangazwa umusaruro udasubirwaho.

Gen Doumbouya yafashe ubutegetsi mu kwezi kwa Cyenda 2021, nyuma yo gukuraho Alpha Condé. Icyo gihe, yari yatangaje ko we n’abandi basirikare bamufashije kuyobora igihugu batari kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Icyakora, mu kwezi kwa Cyenda 2025, Guinée-Conakry yakoze amatora ya kamarampaka, aho abaturage hafi 89% bemeje ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ryahaye Gen Doumbouya uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Iryo Tegeko Nshinga rishya kandi ryahinduye igihe cya manda ya Perezida, kivuye ku myaka itanu kigera ku myaka irindwi, bikaba byafunguriye igihugu icyerekezo gishya cya politiki n’imiyoborere.

Iyi ntsinzi ya Gen Doumbouya ifatwa nk’igihe gikomeye mu mateka ya Guinée-Conakry, aho igihugu kigiye mu ntambwe nshya yo kwimakaza inzego zatoranyijwe binyuze mu matora, nyuma y’igihe cy’inzibacyuho ya gisirikare.

Tags: AmatoraDoubayaGuinee -Conakry
Share27Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Perezida Trump na Netanyahu mu Biganiro, Ariko Umubano Wabo Wagaragaje Impinduka Zikomeye

by Bahanda Bruce
February 12, 2026
0
Perezida Trump na Netanyahu mu Biganiro, Ariko Umubano Wabo Wagaragaje Impinduka Zikomeye

Perezida Trump na Netanyahu mu Biganiro, Ariko Umubano Wabo Wagaragaje Impinduka Zikomeye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu,...

Read moreDetails

Turukiya: Imvururu n’Ingumi mu Nteko Ishinga Amategeko

by Bahanda Bruce
February 11, 2026
0
Turukiya: Imvururu n’Ingumi mu Nteko Ishinga Amategeko

Turukiya: Imvururu n’Ingumi mu Nteko Ishinga Amategeko Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11/02/2026, inteko ishinga amategeko ya Turukiya iherereye i Ankara yahuye n’imvururu zikomeye, ubwo abadepite bahanganye...

Read moreDetails

Perezida Emmanuel Macron Yatunguranye Atangaza Amagambo Akakaye ku Butegetsi bwa Donald Trump

by Bahanda Bruce
February 11, 2026
0
Perezida Emmanuel Macron Yatunguranye Atangaza Amagambo Akakaye ku Butegetsi bwa Donald Trump

Perezida Emmanuel Macron Yatunguranye Atangaza Amagambo Akakaye ku Butegetsi bwa Donald Trump Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump “buhagaze ku mugaragaro burwanya u...

Read moreDetails

Amagambo ya Burchett ku “Bivejuru” Yongeye Gukangura Impaka ku Ibanga ryo mu Mazi ya Amerika

by Bahanda Bruce
February 11, 2026
0
Amagambo ya Burchett ku “Bivejuru” Yongeye Gukangura Impaka ku Ibanga ryo mu Mazi ya Amerika

Amagambo ya Burchett ku “Bivejuru” Yongeye Gukangura Impaka ku Ibanga ryo mu Mazi ya Amerika Umunyapolitiki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tim Burchett, aherutse gutangaza amagambo...

Read moreDetails

Netanyahu na Trump mu Biganiro Bikomeye ku Hazaza h’Umubano wa Amerika na Iran

by Bahanda Bruce
February 10, 2026
0
Netanyahu na Trump mu Biganiro Bikomeye ku Hazaza h’Umubano wa Amerika na Iran

Netanyahu na Trump mu Biganiro Bikomeye ku Hazaza h’Umubano wa Amerika na Iran Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ategerejwe i Washington mu ruzinduko rw’akazi ruzamuhuza na Perezida...

Read moreDetails
Next Post
Imirwano Yakomeje muri Kivu y’Amajyepfo: FARDC Ihanganye n’Ingabo za AFC/M23 mu Bice bya Fizi

Imirwano Yakomeje muri Kivu y’Amajyepfo: FARDC Ihanganye n’Ingabo za AFC/M23 mu Bice bya Fizi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?