Gen Doumbouya Yatorewe Kuyobora Guinée-Conakry, Intsinzi Ikomeye mu Matora y’Umukuru w’Igihugu
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora muri Guinée-Conakry yatangaje ko Gen Mamadi Doumbouya, umaze kuyobora iki gihugu kuva mu 2021, yatsinze amatora ya Perezida ku majwi 86,72%, mu matora yabaye tariki ya 28/12/2025.
Aya matora yitabiriwe n’abakandida icyenda, barimo abahoze mu nzego za Leta ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Gen Doumbouya. Mu bo bahanganye, barimo Yéro Baldé wo mu ishyaka FRONDEG (Front Démocratique de Guinée) ni we wamukurikiye, aho yagize 6,51% by’amajwi, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’amatora.
Perezida wa Komisiyo y’amatora, Djanabou Touré, yatangaje ku munsi w’ejo tariki ya 30/12/2025 ko aya matora yitabiriwe ku kigero kiri hejuru, aho 80,95% by’abatora—bangana na miliyoni 6,7 bari ku rutonde rw’itora—bitabiriye igikorwa cyo gutora. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uruhare rukomeye rw’abaturage mu rugendo rwa demokarasi.
Icyakora, ibisubizo byatangajwe kugeza ubu bifatwa nk’iby’agateganyo, kuko bitegereje kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Guinée-Conakry. Biteganyijwe ko mu gihe kitarenze iminsi umunani ari bwo hazatangazwa umusaruro udasubirwaho.
Gen Doumbouya yafashe ubutegetsi mu kwezi kwa Cyenda 2021, nyuma yo gukuraho Alpha Condé. Icyo gihe, yari yatangaje ko we n’abandi basirikare bamufashije kuyobora igihugu batari kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Icyakora, mu kwezi kwa Cyenda 2025, Guinée-Conakry yakoze amatora ya kamarampaka, aho abaturage hafi 89% bemeje ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ryahaye Gen Doumbouya uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Iryo Tegeko Nshinga rishya kandi ryahinduye igihe cya manda ya Perezida, kivuye ku myaka itanu kigera ku myaka irindwi, bikaba byafunguriye igihugu icyerekezo gishya cya politiki n’imiyoborere.
Iyi ntsinzi ya Gen Doumbouya ifatwa nk’igihe gikomeye mu mateka ya Guinée-Conakry, aho igihugu kigiye mu ntambwe nshya yo kwimakaza inzego zatoranyijwe binyuze mu matora, nyuma y’igihe cy’inzibacyuho ya gisirikare.






