Gen. Muhoozi Kainerugaba Yasubije Amerika Mu Magambo Akakaye
Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, yasubije mu buryo bukomeye amagambo aherutse gutangazwa na Senateri Jim Risch wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wavuze ko uyu musirikare mukuru “yarenze umurongo utukura” mu myitwarire ye.
Senateri Risch abinyujije ku rubuga rwe rwa X (rwasimbuye Twitter), yatangaje ko imyitwarire ya Gen. Muhoozi Kainerugaba iteye impungenge, asaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kongera gusuzuma umubano wayo na Uganda mu by’umutekano. Yavuze ko muri iyo gahunda hashobora no kwigwaho ibihano, ndetse n’imikoranire ya gisirikare hagati y’ibihugu byombi ikongera gusuzumwa.
Ati: “Komanda Muhoozi Kainerugaba yamaze kurenga umurongo utukura. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba kongera gusuzuma umubano wazo na Uganda mu by’umutekano, harimo ibihano n’ubufatanye bwa gisirikare.”
Uyu musenateri yanaboneyeho gusaba ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump gufata icyemezo gikakaye ku mikoranire ya Amerika na Uganda, mu rwego rwo kurinda inyungu n’indangagaciro Amerika ivuga ko iharanira ku rwego mpuzamahanga.
Mu gusubiza aya magambo, Gen. Muhoozi Kainerugaba nawe yifashishije urubuga rwe rwa X, agaragaza ko atanyuzwe n’imvugo yakoreshejwe na Senateri Risch, by’umwihariko kuba yaramwise “komanda” aho kumwita ku rwego rwe rwa gisirikare.
Ati: “Sinitwa ‘Komanda Muhoozi Kainerugaba; Nitwa Jenerali Muhoozi Kainerugaba. Ni uwuhe murongo utukura narenze nk’uko ubivuga? Mushobora kongera gusuzuma ibyo mushaka byose ku bijyanye n’ubufatanye bwacu, ariko ntimuzigera mudutesha agaciro cyangwa ngo mudusuzugure. Ntimuzigera muduhindura abacakara banyu.”
Aya magambo ya Gen. Muhoozi agaragaza umwuka ukomeje kuba mubi mu mubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu by’umutekano, aho Uganda imaze igihe ari umufatanyabikorwa wa Amerika mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare mu karere.
Ibi bibaye mu gihe amahanga akomeje gukurikirana uko umubano wa Kampala na Washington uri kugenda uhinduka, cyane cyane bitewe n’imvugo n’imyitwarire ya bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda, ikunze guteza impaka ku rwego mpuzamahanga.






