Gen.Muhoozi yagiranye ibiganiro n’abasirikare ba kuru ba FARDC.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba n’umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, General Kainarugaba Muhoozi yahuye n’abasirikare ba kuru ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bagirana ibiganiro byerekeye umutekano w’u Burasizuba bwa Congo.
Ibi biganiro byabaye ku wa kabiri tariki ya 29/04/2025, aho byibanze ku mutekano urangwa mu Burasizuba bwa RDC, no kuri operasiyo Shujaja ihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi.
Ku ruhande rwa RDC, hari Maj.Gen. Nyembo Abdallah, komanda w’ingabo muri Ituri na Maj.Gen. Mandevu Bruno, ukuriye ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi batandukanye.
Muhoozi yashimiye uruzinduko rwabo anashimira umwuka w’ubuvandimwe wagaragaye muri operasiyo Shujaa.
Avuga ko Uganda yiyemeje gukomeza ubufatanye, ashimangira akamaro k’ubufatanye burambye mu bikorwa bizaza mu rwego rwo kongera amahoro n’umutekano mu karere.
Hashimiwe kandi uburyo operasiyo Shujaa yakozwe, bigatuma abaturage bavanwe mu byabo basubira mu ngo bagakomeza ubuhinzi n’ubucuruzi n’ibindi bikorwa bibateza imbere.
Bikavugwa ko operasiyo Shujaa yahagaritse ibikorwa bya ADF, ubundi kandi ituma ubushobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba bwo kugaba ibitero bugabanuka.
Igisirikare cya Uganda mbere cyari cyatangaje ko ADF yashenywe itagifite imbaraga zo kurwana, nubwo abasigaye bo muri yo bakomeje kwihisha mu mashyamba.
Iyi nama ikurikira indi Kainarugaba aheruka kugirana n’abayobozi ba politiki n’ab’igisirikare b’u mutwe wa CODECO, ibishimangira ingufu Uganda ikomeje gushyira muri dipolomasi n’igisirikare mu kuzana ituze mu karere.
Tubibutsa ko ibi biganiro byabereye muri Uganda ku cyicaro cya SFC(Special forces Command), ku ruhande rwa Uganda byitabiriwe na General Kainarugaba Muhoozi hamwe n’umugaba w’ingabo zirwanira k’u butaka n’abandi bayobozi bakuru ba UPDF.