Gen (Rtd) James Kabarebe Yahawe Inshingano Nshya mu Biro bya Perezida wa Repubulika
Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho abayobozi bashya mu myanya itandukanye, zirimo izasize Gen (Rtd) James Kabarebe ahinduriwe inshingano.
Nk’uko byatangajwe n’Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, ku wa mbere tariki ya 01/12/ 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Karere, agirwa Umunyamabanga Mukuru Ushinzwe Inama mu by’Ingabo mu Biro bya Perezida wa Repubulika.
Iri hinduka rije mu gihe ibikorwa by’u Rwanda mu by’umutekano w’akarere bikomeje kwitabwaho, cyane cyane mu bihugu bihana imbibi na RDC.
Abandi bahawe inshingano barimo Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbuye Dr. Mark Cyubahiro. Ndabamenye wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri. Naho Dr. Solange Uwituze, wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, asimbuye Dr. Ndabamenye.
Dr. Usta Kayitesi, wahoze ari Umusenateri, yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, asimbura Kabarebe.
Mu gihe Dr. Charles Murigande, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Uburezi, yagizwe Umusenateri.
Izi mpinduka zitezweho kongera imbaraga mu miyoborere y’igihugu, cyane mu nzego zifite uruhare rukomeye mu buhinzi, ububanyi n’amahanga, no mu bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu karere.






