• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Girinka, yashimiye M23 na Twirwaneho, ndetse anabagira inama.

minebwenews by minebwenews
January 28, 2025
in Regional Politics
0
Aka kanya M23 iri gukoza imitwe y’intoki ku mujyi wa Goma.
134
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Girinka, yashimiye M23 na Twirwaneho, ndetse anabagira inama.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Girinka Kabare William ukomoka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma yawushimiye ashimira na Twirwaneho irwanirira Abanyamulenge mu misozi miremire y’Imulenge, anagerekaho kubagira inama.

Bikubiye mu butumwa bwanditse, uyu mugabo w’Umunyamulenge yahaye ubwanditsi bwa Minembwe.com, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/01/2025.

Ubu butumwa bwa Girinka butangira bugira buti: “Mwaramutse mwese ‘Abirwanaho’ aha ndavuga “Twirwaneho na M23.”

Yakomeje agira ati: “Dukomeje gushima imirimo mukora yo kurengera Abanye-kongo bose muri rusange, by’umwihariko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Mwanze akarengane kabakorerwa, muhitamo ku karwanya, kandi kurwana si yo yari amahitamo ya mbere, ibi byose byatewe na Leta mbi ya Congo itifuriza ineza Abanye-kongo, ahanini abavuga ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi.”

Inyandiko za Girinka zivuga kandi ko hagomba kubaho guharanira uburenganzira bwa muntu n’ihame.

Ati: “Rero, guharanira uburenganzira bwacu ni ihame kandi biri no munshingano, kuko nta wadukunda kuruta uko twikunda. Mbere y’uko turenganura abandi Banye-Kongo tugomba kubanza kwirenganura kugira ngo tudashyiraho.”

Girinka yavuze ko mu gihe habaye gufata ibice bigomba kujyana no gutuza impunzi zigize imyaka 30 mu mahanga, kandi hakanaba no kuzishakira umutekano wazo.

Yanaboneyeho kandi kuvuga ko imishyikirano ari ngombwa , hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa.

Ati: “Iyo ngirwa Leta gukora imishyikirano nayo nabyo ni ingimbwa, kuko amahoro araharanirwa. Ariko mu gihe iyo Leta itabishaka, twe tuzashakira Kivu zacu zombi umutekano uzi kwiye.”

Girinka yanagiye inama umutwe wa M23 na Twirwaneho.

Yabanje guca umugani ugira uti: “Amazi na kubwira ko utayiyuhagira nawe uzayabwire ko nta mbyiro ufite! Rero, aho mwafashe muhagumane, muhatsimbarare kugeza ubwo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bazabona uburenganzira bwabo buhagije.”

Yashimangiye ibi maze agira ati: “Ubwiza bw’umukobwa ni bwo bumugeza ibwami, ariko ubwenge bwe ni bwo bugena igihe azahamara. Uwo ni umugeni w’abatubyaye bakaturera.”

Yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Kwari ukubashimira ku mirimo myiza mukomeje kutugaragariza. Ndetse n’abandi bakunda ukuri ureke ababyiyitirira batabikora nk’ingabo z’u muryango w’Abibumbye zizwi nka MONUSCO. Ndabashimiye mugire amahoro.”

Tags: GirinkaM23Twirwaneho
Share54Tweet34Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Icyo abasirikare ba RDC bahungiye mu Rwanda bari kuvuga.

Ngarura yumvikanye anenga ingabo za FARDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?