Goma: AFC/M23 Yamenyesheje ko Umwe mu Bayobozi Bakuru bayo Yishwe Arashwe
Magloire Paluku, wari Umujyanama mu by’Itumanaho wa Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23, yarasiwe mu mujyi wa Goma ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 10/12/2025, n’abantu bataramenyekana.
Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gucicikana mu masaha y’ijoro, yemezwa na AFC/M23 ivuga ko Paluku yaguye mu bitaro bikuru bya Goma, aho yari yajyanywe nyuma yo kurasirwa mu muhanda. AFC/M23 yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ababa bari inyuma y’iki gikorwa.
Paluku yari umwe mu banyamakuru bakomeye mu Burasirazuba bwa Congo, wamenyekanye binyuze mu itangazamakuru, ubuhanzi n’imivugo. Yari kandi umuyobozi wa Radio Kivu 1, akaba yaratangiye ibikorwa bya politiki akorana n’ihuriro AFC/M23, rifatwa nk’inkingi ya politiki y’umutwe wa M23.
Mu mwaka wa 2024, Paluku n’abandi bayobozi ba AFC/M23 barimo Corneille Nangaa bahanishijwe igihano cy’urupfu na Leta ya Congo, bashinjwa “ubugambanyi n’uruhare mu bikorwa by’iterabwoba”, nubwo batari bahari.
Uyu mugabo w’imyaka 58, yavukiye i Butembo, aherutse no gusohora indirimbo ivuga ku rugamba rwo kurenganura abaturage, aho yavugaga ko atazapfa atabonye umusaruro w’intambara barwana.
Urupfu rwe rwatunguye benshi mu bakurikiranira hafi ibya politiki y’Uburengerazuba bwa Congo, hakibazwa niba rutazongera ubukana bw’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC.






