Imirwarno izindutse ibera mu gace ka Rushogo, ha herereye mu nkengero z’u Mujyi wa Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’imirwano ikomeje guhuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa aho bya vuzwe ko SADC iri gufasha igisirikare cya leta ya Congo.
Iy’i mirwano iramukiye muri Rushogo, mugihe no ku mugoroba w’ejo hashize muri aya marembo ya Sake h’umvikanye imbunda ziremereye n’izito. Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko imirwano y’ejo ku mugoroba yabereye mubice bya Bihasha na Kahenzo ko kandi yari remereye.
Kugeza ubu ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’aba bafasha ku rwana ntibarabasha kwa mbura M23 agace na kamwe mugihe M23 yo ikomeje gufata ibice hafi yabyose ba ba barwaniyemo.
Imirwaro ikomeje mu gihe bya vuzwe ko ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwo hereje Komanda mushya uzayobora 34 Region Multaire ar’iyo y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uy’u mukomanda mushya azwi kw’izina rya Major Gen Mabundani Shora. Akimara kugera i Goma, yagejeje ijambo ku baturage maze abasaba gushigikira ingabo za FARDC ziri k’urugamba aho zihanganye na M23.
Ibi byagaragaye muri video yashizwe hanze nyuma y’iki ganiro Major Gen Shora Mabundani, yagiranye n’abaturage baturiye u Mujyi wa Goma.
Muriy’i video harimo ko kandi Major Gen Shora Mabundani yasezeranije Abaturage ko mugihe bafatanya n’igisirikare cya FARDC, bizarangira batsinze urugamba bahanganyemo na M23.
Bruce Bahanda.