Hagaragajwe amazu y’Abanyamulenge, FARDC yangije mu Minembwe.
Ubutumwa bw’amashusho Minembwe.com yahawe n’Abanya-Minembwe bugaragaza amazu yabo abarirwa muri mirongo ingabo z’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) zatwitse muri ibyo bice, kubera kwanga ubwoko bw’Abanyamulenge.
Ni nyuma y’ibitero iz’i ngabo zo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe zagabye ku Kiziba no mu Muzinda, imihana ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ibyo bitero FARDC yabikoze ku wa gatanu mu gitondo cyakare. Muri ibyo bitero ni nabwo izi ngabo zakarengeye abaturage zabatwikiye amazu 25 yo mu Muzinda na Kiziba.
Ubwo butumwa bw’amashusho bugaragaza amazu amwe barayatwitse ibisenge, ayandi bariya basirikare barayabomaguye.
Mu kuyabomagura, bakoreshaga imihoro n’imititu y’imbunda ahandi bugaragaza ko bakoreshaga za singe.
Ubu butumwa ntaho bugaragaza ko hari amazu atari aya Banyamulenge yangijwe, kuko muri kamwe muri turiya duce hari amazu y’Abapfulero.
Ibyo FARDC yakoze mu Muzinda na Kiziba, ni byo kandi yari iheruka gukora mu byumweru bibiri bishyize , aho yatwitse inzu z’i Lundu 15, harimo izo mu muhana wo muri 8ème CEPAC n’i Lundu mu Bahinda.
Kurundi ruhande, Twirwaneho iracyakomeje kugenzura igice kimwe cya Kiziba icyo yigaruriye ku wa gatanu tariki ya 14/02/2025, ikindi gice kiracyarimo ingabo za FARDC.
Twirwaneho ira reba ikibuga cy’indege, n’ibitaro bya Kiziba ndetse nahaba amazu yo kwa Lt.Gen. Masunzu.
Nyamara kandi ingabo za FARDC ziri muri ibyo bice zikomeje guhunga zerekeza kwa Mulima.
Ubutumwa dukesha abaturiye ibyo bice bugira buti: “FARDC mu ijoro yikuye mu maka yabo. Bari guhunga.”
Iz’i ngabo zikaba ziri guhunga ibi bice nyuma y’aho M23 ifashe umujyi wa Bukavu ku wa Gatanu w’iki Cyumweru turimo dusoza.
Usibye mu Minembwe ahandi iz’i ngabo ziri kwikura zikerekeza iyo kwa Mulima ni mu Mikenke.
Ati: “Ejo abasirikare ba FARDC benshi barahunze berekeza epfo. Hamanutse 340. Naho mu Mikenke ngirango abahasigaye n’imbarwa. Abenshi baramanutse.”
Gusa hari abandi bakiri muri ibyo bice batarahunga, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

