• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hagaragajwe ibimenyetso by’uko RDC igishaka intambara mu gihe hatangiye ibiganiro by’ubuhuza bya Washington DC na Doha.

minebwenews by minebwenews
May 5, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Tshisekedi yasezeranyije Abanye-Congo ibikomeye ariko byiza.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hagaragajwe ibimenyetso by’uko RDC igishaka intambara mu gihe hatangiye ibiganiro by’ubuhuza bya Washington DC na Doha.

You might also like

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

U Rwanda rwatangaje ko rufite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Repubulika ya demokarasi ya Congo, igishaka gukemura amakimbirane yo mu Burasizuba bwayo ikoresheje uburyo bwa gisirikare, nubwo hari kuba ibiganiro by’ubuhuza bitandukanye birimo n’ibya Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ibi byagarutsweho na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 04/05/2025.

Yavuze ko ibiganiro by’i Washington DC na Doha bitanga icyizere ku kurangiza amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, ndetse n’ikibazo cy’u mutekano muke uri mu Burasizuba bwa Congo.

Yanavuze ko ibi biganiro bishya bitagamije gukuraho ibiganiro by’i Luanda muri Angola.

Avuga ko ibyo biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Congo, ngo nubwo hoba ibiganiro bitandukanye, cyangwa abahuza batandukanye ariko bahuriza hamwe, bose bagamije amahoro arambye mu Burasizuba bwa Congo, anavuga ko ibo nk’u Rwanda ntakibazo bibateye.

Byitezwe ko mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka u Rwanda na RDC bizatera umukono ku masezerano y’amahoro azasinywa, mu muhango uzabera muri White House imbere ya perezida Donald Trump.

Ni umuhango amakuru avuga ko uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo na perezida Felix Tshisekedi wa RDC na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda ari nabo bombi bazayasinya.

Mu gihe bigaragaza ko hamaze guterwa intambwe ishimishije muri ibyo biganiro, Nduhungurehe yatangaje ko u Rwanda rufite impungenge ku bushake RDC yagiye igaragaza mu kubahiriza ibyaganiriweho.

Yanavuze kandi ko u Rwanda rufite amakuru ko RDC igishaka intambara.

Yagize ati: “N’ubu tuvugana turi mu biganiro tuzi neza ko guverinoma ya Kinshasa igifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara, amakuru tugenda tubona hirya no hino yemeza ko bagifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara.”

Uretse gushyira umukono ku masezerano, minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yasabye ko ibihugu biri kugira uruhare muri ubu buhuza byazashyira n’imbaraga mu kugenzura ko RDC yubahiriza ibyaganiriweho.

Mbere yuko amasezerano asinywa, Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho. Birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by’u mutekano n’icyo kumaraho umutwe wa FDLR.

Congo kandi igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoberere n’uburyo bwo gusaranganya inyungu mu materitware.

Ibihugu byombi kandi bigomba kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ajyanye n’ubukungu.

Tags: IntambaraRdcRwanda
Share30Tweet19Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y'ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangaje ko umuntu agize ikibazo akabombolekana nk'ingungura irimo ubusa, na we yaba afite...

Read moreDetails
Next Post
Umugore wari umaze imyaka 63 yaraburiwe irengero yabonetse.

Umugore wari umaze imyaka 63 yaraburiwe irengero yabonetse.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?