Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hamenyekanye icyatumye bamwe mu basirikare bashinzwe kurinda perezida w’u Burundi bafungwa ku bwinshi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 17, 2024
in Regional Politics
0
Hamenyekanye icyatumye bamwe mu basirikare bashinzwe kurinda perezida w’u Burundi bafungwa ku bwinshi.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye icyatumye bamwe mu basirikare bashinzwe kurinda perezida w’u Burundi bafungwa ku bwinshi.

You might also like

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Bamwe mu basirikare bashinzwe kurinda perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye bafunzwe nyuma y’uko byari byamenyekanye ko bahawe impano na perezida wa Tchad.

Mu bafunzwe havuzwemo, Colonel Christian Nyabenda wo mu gipolisi cy’u Burundi wari ushinzwe ibikorwa mu ishami rishinzwe gufasha abarinda abayobozi bakuru muri leta, hakaba hari abandi bapolisi babiri bo muri iri ishami barimo umugore, ndetse n’abandi bapolisi benshi n’abasirikare barimo na ba Sous-officier bo muri brigade idasanzwe ishinzwe kurinda inzego za leta n’umukuru w’igihugu, BSPI. Bikavugwa ko aba bafungiwe muri gereza nkuru ya Bujumbura, kuva mu byumweru bibiri bishize.

Aba bafunzwe nyuma y’uko bari bakiriye impano y’agaciro y’amayero angana n’ibihumbi 40, bakaba barayihawe na perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, wari witabiriye ikirori cyo kwizihiza isabuku y’imyaka 62 y’ubwigenge bw’u Burundi ku itariki ya 01/07/2024.

Amakuru aturuka muri minisiteri y’umutekano mu Burundi avuga ko ku wa Kane tariki ya 01/08/2024, kwari bwo bano bapolisi n’abasirikare bimuriwe muri gereza nkuru ya Bujumbura, iba ku Musaga.

Aya makuru ava mu nzego zishinzwe umutekano mu gihugu cy’u Burundi, akomeza avuga ko iri tsinda ry’abasirikare n’abapolisi rifunzwe kubera ko ryemeye kwakira iy’i mpano ya perezida wa Tchad Idriss Déby Itno, ubwo yasozaga uruzinduko aherutse kugirira muri iki gihugu cy’u Burundi.

Ikinyamakuru cyandikirwa mu Burundi ari nacyo dukesha iy’inkuru, cyagize kiti: “Bakiriye amayero ibihumbi 40 bivuye mu maboko ya perezida wa Tchad. Iki kibazo cyagaragaye ubwo Colonel Nyabenda yashakaga kwiharira ibihumbi 30 wenyine kugira ngo ahe ikipe isigaye ibihumbi 10 gusa.”

Iki kinyamakuru cyanavuze kandi ko Perezida Evariste Ndayishimiye yihamagariye mugenzi we wa Tchad amubaza umubare nyawo waya mayero ingabo ze zakiriye, undi nawe yemeza ko bakiriye ibihumbi 40.

Umwe mu bahoze ari aba OPJ b’u Burundi ubwo yaganiraga n’iki gitangaza makuru, yibajije ibi bibazo : “Numvise ko baregwa kuba batarajyanye aya mayero muri BRB(Banki ya Repubulika y’u Burundi). Biratangaje. Biragoye cyane ku menya uko wafata iki cyaha. Barashinjwa ruswa? Bazakurikiranwaho kunyereza umutungo mu gihe atari amafaranga ya leta ? Buri wese aribaza iki kibazo.”

           MCN.
Tags: AbashinzweBarafunzweKurinda
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse.

by Bruce Bahanda
May 24, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse. Joseph Kabila wabaye perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yashinje Tshisekedi wa musimbuye kuri uwo mwanya kuba...

Read moreDetails

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko. Nyuma y'aho u Rwanda rumuritse bwa mbere mu nama mpuzamahanga y'umutekano iheruka kubera i Kigali intwaro zarwo zirukorerwamo bigatungura ibihugu byinshi,...

Read moreDetails

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Minisitiri w'ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa. Umushinjacyaha w'urukiko rushyinzwe imanza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yandikiye inteko ishinga amategeko ayisaba kwambura...

Read moreDetails

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y'Epfo umutego ukomeye. Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yavuze ko ntaho ahuriye na...

Read moreDetails

Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

by Bruce Bahanda
May 21, 2025
0
Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

Amabuye y'agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda. Amabuye y'agaciro ya Repubulika ya demokarasi ya Congo nka tungsten, tantalum na tin, ayo iki gihugu cyagiye gishinja u...

Read moreDetails
Next Post
Igisirikare cya Ukraine cyababaje bikomeye ubutegetsi bw’uburusiya.

Igisirikare cya Ukraine cyababaje bikomeye ubutegetsi bw'uburusiya.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?