Hamenyekanye icyo Bitakwira witezwe i Uvira yaje ahetse.
Uwahoze ari umudepite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Justin Bitakwira Bihona, izwiho urwango ku bwoko bw’Abatutsi b’Abanye-Congo, akaba ari we uhagarariye Wazalendo mu Burasizuba bw’iki gihugu, ategerejwe i Uvira, aho bivugwa ko azaniye Wazalendo amafaranga n’ibikoresho bya gisirikare, kugira ngo bakomeje intambara kuri m23 i Bukavu n’ahandi, nk’uko amasoko yacu atandukanye abivuga.
Mu cyumweru gishyize, nibwo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwatangaje ku mugaragaro ko ibiro by’i ntara ya Kivu y’Epfo byimuriwe i Uvira, ni nyuma y’aho m23 yari yafashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Hagize iminsi bivugwa ko i Uvira umutekano w’abaturage baho utifashe neza, cyane cyane ku bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ndetse aba baturage kuva mu mazu biracyari ingorabahizi, kuko Wazalendo bareba iki gice bagiye baha abana bato intwaro izo bagiye bambura abasirikare ba Fardc bahunze m23 i Bukavu na Kamanyola. Bigatuma bazikoresha nabi mukugirira abaturage nabi, kubica no kubanyaga.
Ikindi nuko umutekano muke waha uva kukuba, Wazalendo bagenzura iki gice cya Uvira badahabwa imishahara, ndetse bikavugwa ko bavuga ko batazakomeza imirwano mu gihe badahabwa ibihembo, ariko FARDC bashinja guta ibirindiro byayo ikabihabwa bya buri kwezi.
Muri ubwo buryo, amakuru twahawe kuri Minembwe Capital News, avuga ko uyu munsi i Uvira, Bitakwira ari buhagere, kandi ko aza azaniye Wazalendo ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda ziremereye n’izito n’amafranga, nubwo tutabashe kumenya umubare wayo.
Ikiza gukurikiraho, nyuma y’aho Wazalendo bazaba bamaze kubona ibyo bikoresho byagisirikare n’amafranga, barahita batangira kurwanya m23 bahereye i Kamanyola.
Umuturage w’ib’ Uvira utashatse ko amazina ye aja hanze wo mu bwoko bw’Abapfulero, yatubwiye ko Wazalendo bagiye kurwana, kandi ko bazaniwe ibikoresho bya gisirikare.
Yagize ati: “Hano i Uvira, Wazalendo barakira Bitakwira uyu munsi. Bamutegerejemo ifaranga n’imbunda n’amasasu. Nyuma barahita batera i Kamanyola bazakomeze ni Bukavu.”
Aya makuru avuga ko Bitakwira ari bugere muri iki gice aturutse i Kalemi, nyuma yuko avuye i Kinshasa akerekeza i Lubumbashi ni Kalemi.
Ati: “Yavuye i Kinshasa, anyura i Lubumbashi, nyuma abona kuja i Kalemi. Ubu yerekeje hano i Uvira ni bateau.”
Ibyo bibaye mu gihe Leta y’i Kinshasa yemeye kuganira n’umutwe wa m23, mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye cy’u mutekano muke mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Ibyo m23 ivuga ko iyi Leta yabyemeye kubwimbaraga zayo kuko yakomeje kubihata. Ariko mu gihe uruhande rurwanirira iyi Leta rwakomeza imirwano ibyo biganiro byaba ari andi mayeri Kinshasa yaba igiye gukoresha.
Gusa, Angola umuhuza wa m23 na Leta y’i Kinshasa yatangaje ko ibyo biganiro bizabera i Luanda, kandi ko bizaba tariki ya 18/03/2025.