Hamenyekanye icyo perezida w’u Rwanda yaganiriye n’umujyanama wa perezida Trump.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame aheruka kwakira mu biro bye Massad Boulos umujyanama mukuru wa perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika; baganira ku mu tekano muke uri mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Tariki ya 08/04/2025, ni bwo perezida Kagame yakiriye Massad Boulos, hari nyuma yuko yari amaze iminsi mike avuye ku bonana na Tshisekedi wa RDC.
Bizwi ko Massad Boulos asanzwe ari umujyanama mukuru wa perezida Donald Trump kubijanye na Afrika.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ubutumwa byatambukije nyuma y’aho Boulos yari amaze kubonana na perezida Paul Kagame, byavuze ko “ibiganiro byabo ari ingirakamaro ku mikoranire igamije amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse na gahunda zigamije kuzamura ishoramari rya Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu nzego z’ingenzi mu Rwanda no mu karere kose.”
Massad ukoze uruzinduko rwe rwa mbere muri Afrika nk’umujyanama wa Trump kuri Afrika, nyuma yo kwakirwa na perezida Paul Kagame, yatangaje ko ubuyobozi bwa Trump bwakomeje gushyigikira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.
Ati: “Njye na perezida Kagame twaganiriye ku cyerekerezo cy’imikoranire ya hafi, gishingiye ku ituze n’amahoro dore ko ari byo musingi w’iterambere ry’ubukungu.”
Boulos wahuye na Tshisekedi muri RDC, perezida Museveni wa Uganda, perezida Ruto wa Kenya na Paul Kagame w’u Rwanda, yavuze ko yabonye ko ari ngombwa ko aka karere kagira amahoro.”
Yagarutse kandi ku bikorwa by’ishoramari bya za kompanyi z’Abanyamerika zikorera mu Rwanda no mu karere, n’uburyo zikeneye gukorera mu mahoro asesuye muri aka karere.
Ati: “Hari ibigo by’ubucuruzi byinshi by’Abanyamerika byamaze gushora imari mu Rwanda, hashingiwe ku cyerekerezo cyo kuba ku isonga mu bukungu. Twiteguye gukorana n’u Rwanda kugera kuri iyi ntego, ari na yo mpamvu ari ingenzi ko haboneka umuti w’amakimbirane ari mu Burasizuba bwa Congo, mu rwego rwo gukuraho icyabangamira amahirwe ahari.”
Yasoje ashimira u Rwanda ku musanzu rugira mu mahoro ku mugabane wa Afrika, anashimira Leta Zunze ubumwe z’Amerika zishigikiye ko amakimbirane yose abonerwa umuti binyuze mu nzira z’amahoro.