• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hamenyekanye igihe amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC azasinyigwa imbere ya Trump, n’uburyo bizakorwa.

minebwenews by minebwenews
May 2, 2025
in Regional Politics
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amateka akomeye.
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye igihe amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC azasinyigwa imbere ya Trump, n’uburyo bizakorwa.

You might also like

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

U Rwanda, Repubulika ya demokarasi ya Congo na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, byamaze kwemezanya ko amasezerano y’amahoro bizayateraho umukono imbere ya perezida Donald Trump mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2025, umuhango wabyo ukazabera muri White House muri Amerika.

Biteganyijwe ko perezida Felix Tshisekedi wa Congo na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ari bo bazayateraho umukono.

Uwo munsi nyine hazasinywa ayo masezerano y’amahoro, ndetse ngo hanasinywe n’andi ajanye n’ubukungu hagati ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’ibi bihugu byombi. Mu gihe bitohinduka byitezwe ko ishoramari rinini rya Amerika rizahita ritangira gukora muri ibi bihugu.

Nk’uko Amerika ibisobanura, ayo masezerano y’amahoro azungukira buri ruhande, kandi atange igisubizo kirambye cy’ibibazo bimaze imyaka myinshi bibangamiye akarere.

Ubundi kandi u Rwanda rubinyujije kuri minisitiri warwo w’ubanye n’amahanga, Olivier Nduhungurehe, yatangaje ko kuri uyu munsi tariki ya 02/05/2025, kwaribwo buri ruhande rutanga ibigomba gukorwa kuri aya masezerano.

Ku wa kane w’iki cyumweru, umujyanama wa perezida Donald Trump muri Afrika, Massad Boulos, yari yatangaje ko ibihugu byombi byamaze gukora akazi gakomeye kubijyanye n’ibigomba gukorwa kuri uwo mushinga , kandi ko ntakabuza ibi bihugu biza gutanga impapuro za nyuma kuri uyu wa gatanu.

Boulos yatangaje ibi nyuma y’aho habaye ibiganiro byahuje u Rwanda, RDC na Qatar i Doha . Ni ibiganiro amakuru avuga ko buri ruhande rwari rwabyoherejemo intumwa zayo zikora mu nzego z’umutekano n’ubutasi.

Ubundi kandi umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ushyinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yemeye ko azongera guhura na ba minisitiri b’ubanye n’amahanga ba RDC n’u Rwanda bakemereza hamwe.

Mu gihe ibyo byarangiye, hazakurikiraho gahunda yo gutegura isinywa rya nyuma. Byitezwe ko Trump azakira muri White House, perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we perezida Paul Kagame, amasezerano agashyirwaho umukono.

Binitezwe ko muri uwo muhango ko hazatumizwa n’abandi bakuru bibihugu batandukanye bagize uruhare mu rugendo rwaganishije ku gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.

Mbere yuko amasezerano asinywa, Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho. Birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by’umutekano birimo n’ikibazo cya FDLR.

Congo kandi igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoberere nogusaranganya inyungu mu materitware ayigize.

Ibihugu byombi bigomba kandi kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n’ubukungu.

Nyamara kandi ku wa gatatu w’iki cyumweru, hashyizweho komite igamije kugenzura uburyo izi ngingo zigomba kubahirizwa, irimo Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Qatar, u Bufaransa na Togo ihagarariye umuryango wa Afrika Yunze ubumwe.

Ikindi cyakozwe, ni uko hakuweho ibiganiro byabaga binyuze muri gahunda ya EAC na SADC, bikaba byarahurijwe mu mutaka wa Afrika Yunze ubumwe, bivuze ko bizajya bikorwa birangajwe imbere na Togo.

Tags: Amasezerano y'amahoroRdcRwanda
Share30Tweet19Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y'ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangaje ko umuntu agize ikibazo akabombolekana nk'ingungura irimo ubusa, na we yaba afite...

Read moreDetails
Next Post
Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC basabye amahanga.

Icyo abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri RDC basabye amahanga.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?