Hamenyekanye impamvu General Andre Oketi Ohenzo, yari yitije imodoka ya baturage baturiye Komine Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Mu mpera z’i Cyumweru gishize n’ibwo bya hwihwise ko imodoka ikora mu bitaro bya baturage bya Minembwe, ko yibwe, ni mugihe General Andre Oket, uyoboye brigade ya 12, yari yayihawe avuga ko agiye mukazi ka Gisirikare mu Mikenke homuri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga. Gusa uyu musirikare uvuga rikijana mukarere k’imisozi miremire y’Imulenge, yamaze kugera mu Mikenke, akomeza urugendo agana Uvira.
Amakuru avuga ko Gen Andre, yavuye mu Minembwe afite abasirikare bake bari muri Convoy zibiri (2), ibi, bikaba bitaramuhesheje kwizera umutekano we, aribyo byatumye yitiza iriya modoka akomeza urugenzi aja Uvira.
Kuba Gen Andre Ohenzo, yaranyuze inzira ya Mikenke, yerekeza i b’Uvira, byari mu buryo bwo kujijisha k’umpamvu z’umutekano.
Umwe mu Ngabo z’i gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, utashatse ko izina rye rija hanze ku bw’umutekano we yagize ati: “Kuba Gen Andre, yarakoresheje i Modoka ya gisivile mu rugenzi rwa Minembwe na Uvira, biriya, biri mu mayeri ya Gisirikare. Erega ibice byose biri muri teritware ya Fizi, Uvira na Mwenga, bifatwa nk’ibiri muri ‘Zone rouge,’ aho si k’uruhande rwa basirikare gusa no kubasevile n’uko.”
Yakomeje agira ati: “Kubarimo bavuga ko General Andre, yibye imodoka sibyo nagato kuko ibyo ntibyoshoboka agikorera mu Misozi miremire y’Imulenge yewe nanyuma yaho ntibyokunda; yo yiba gusa igihe habaye intambara.”
Ay’amakuru akomeza avuga ko General Andre Oketi Ohenzo, akimara kugera Uvira, yahise ategeka ko iriya modoka isubira mu Minembwe we, akaba akiri Uvira muri Gahunda zakazi ke ka Gisirikare nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Gusa amashusho yagaragaje ko iy’i Modoka yageze mu Minembwe yakoze impanuka; iki taramenyekana n’igihe y’aba yarakoreye impanuka hagati y’uko Gen Andre amanuka cangwa ategeka ko imodoka isubira mu Minembwe.
Imodoka ya Ambulance, Gen Andre, yakoresheje, isanzwe ifasha abaturage baturiye Komine Minembwe, bivugwa ko bayihawe na Mahoro Peace Association, iyobowe na Adel Kibasumba.
Tubibutsa ko i Bitaro bya Hospital General de Référence Minembwe, bitegwa inkunga na Apostle Paul Gitwaza arinawe w’ubyubatse m’urwego rwo gufasha abaturage ba Minembwe.
Bruce Bahanda.
Nyamara barebe neza iyi mpamvu sinyishyize amakenga peee