• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Haravugwa imirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

minebwenews by minebwenews
April 24, 2024
in World News
0
Haravugwa imirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, habaye imirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo, mu bice byo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

You might also like

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

Ni mu gace ka Kabondozi niho habereye urugamba rukaze rwo gusubiranamo kwa Wazalendo aho amatsinda abiri yabagize uwo mutwe basubiranyemo bararwana bikomeye, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye imisozi miremire ya Fizi.

Bavuga ko urwo rugamba rwumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito kandi ko zarimo zumvikanira mu bice bya Kabondozi na Munguli, byo muri Grupema ya Babungwe, Secteur ya Tanganyika, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ay’a makuru yanemejwe na perezida wa Sosiyete sivile yo muri teritwari ya Fizi, Bunenga Leopold aho yanahise yamagana iyi mitwe ibiri yo muri Wazalendo yasubiranyemo.

Avuga ko abaturage badashaka undi muntu ubazanira intambara mu gihe bari bagize igihe bafite amahoro.

Yakomeje avuga ko ibyo gusubiranamo kwa Wazalendo byazanwe n’abarwanyi baba basinze.

Yagize ati: “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ahagana isaha z’umugoroba wajoro humvikanye imbunda ziremereye mu bice bya Munguli. Ibyo byongeye gutera akajagari mu benegihugu. No kubatera ubwoba kandi abandi benshi bakaba baraye mu bihuru kubera urusaku rw’imbunda.”

Umuyobozi wa Sosiyete sivile yakomeje avuga ko Wazalendo bavuga ko iyo ntambara yatewe n’umukomanda wabo witwa Asopa nawe wari wasinze biviramo kwibasira abarwanyi basanzwe bafitanye amakimbirane, bityo biza ku byara intambara ya benshi.

Byongeye kandi umuyobozi wa Sosiyete sivile arasaba ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo yo muri ibyo bice gukora ibishoboka byose bakavana Wazalendo muri Secteur ya Tangnyika.

Iyo mirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu, mu gihe no ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, hari habaye guhangana gukaze hagati ya Maï Maï Bishambuke na Maï Maï iyobowe na General Hamuri Yakutumba.

Iyi mirwano yongeye gutuma kandi abaturage benshi bata izabo muri village yo kwa Nyange n’ahandi.

                  MCN.
Tags: FiziImirwano
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails

Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

by minebwenews
August 31, 2025
0
Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

Kubera telefone minisitiri w'intebe wa Thailand yegujwe Urukiko rw'ikirenga rwo muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Poetongtarn Shinawatra, kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na...

Read moreDetails
Next Post
I Nairobi mu gihugu cya Kenya, hadutse ibiza byakuye abaturage benshi mu byabo.

I Nairobi mu gihugu cya Kenya, hadutse ibiza byakuye abaturage benshi mu byabo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?