Hatangajwe igihe ibiganiro bizabera hagati ya m23 na Leta y’i Kinshasa yemeye kuyamanika.
Umunsi nyirizina w’ibiganiro hagati y’umutwe wa m23 na guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yari yaranze kuganira n’uyu mutwe, ariko ikaza kwisubiraho, wamaze gutangazwa.
Byatangajwe na perezidansi ya Angola, aho yatangaje ko yiteguye kwakira ibiganiro hagati y’intumwa za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa m23.
Iyi perezidansi ihita igaragaza ko ibyo biganiro bizaba tariki ya 18/03/2025, ubwo akaba ari mu cyumweru gitaha.
Ubwo aya makuru yavugwaga bwa mbere ku wa kabiri, nyuma y’aho perezida Tshisekedi wa RDC na mugenzi we Joao Lourenco wa Angola bari bahuriye i Luanda muri Angola bakaza kwemezanya ibyo biganiro; perezidansi y’iki gihugu cya Angola yahise itangaza ko iki gihugu cyemeye guhuza Congo na M23.
Bizaba bibaye ubwa mbere guverinoma ya Kinshasa kwemera kwicarana kumeza imwe y’ibiganiro n’umutwe wa m23 urwanya iyi guverinoma.
Ibiganiro byagiye bitumizwa mbere ntibyigeze bishobora guhagarika intambara, ahanini bikagaragara ko ari ukubera ko uyu mutwe utatumizwaga muri ibyo biganiro.
Rero, itangazo ibiro byumukuru w’igihugu cya Angola byashyize hanze rigira riti: “Dukurikije intambwe zafashwe n’ubuhuza bwa Angola, intumwa za Congo na m23 zizatangira ibiganiro by’amahoro guhera tariki ya 18/03/2025, mu mujyi wa Luanda.”
Inshuro nyinshi perezida Felix Tshisekedi yagiye avuga ko atazigera agirana ibiganiro na m23, umutwe avuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, ibyo rwagiye rutera utwatsi, hubwo rugashinja iyi Leta y’i Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Usibye n’u Rwanda, uyu mutwe nawo uhakana ko udafashwa n’u Rwanda. Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, m23 yatangiye gufata ibice bikomeye, birimo icy’u mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Nyuma yogufata ibyo bice binini, wakomeje gufata n’ibindi, ndetse kuri ubu uzengurutse umujyi wa Uvira, aho kandi wafashe n’imisozi ya Rurambo ahazwi nk’i Mulenge muri teritware ya Uvira.