Hatangajwe ikigiye gukorwa kugira ngo umutekano wa Goma urushyeho kumera neza.
Ni bikubiye mu itangazo ry’ubuyobozi bwa karere ka gisirikare ka 34 aho kamenyesheje abasirikare n’abapolisi kwandikisha imbunda zabo murwego rwo gushakira amahoro n’umutekano aka karere.
Iri tangazo ritangira rivuga ko komanda wa karere ka gisirikare ka 34 na komanda w’ingabo zo muri Task Force, major Gen Elengmbia Dieu Nzambe Gentil amenyesha ibi bikurikira: Abapolisi n’abasirikare basabwa kwandisha imbunda zabo, kandi ko abarebwa n’iri tangazo ari abaherereye i Goma ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iri tangazo riteweho umukono n’umuvugizi Waka karere ka gisirikare ka 34, bwana Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko rinamenyesha abasirikare n’abapolisi ko iki gikorwa cyo kwandikisha imbunda zabo kigomba gukorwa bitarenze amasaha 48.
Iri tangazo kandi rimenyesha ko ibyo kwandisha imbunda z’aba bapolisi n’abasirikare ko biri buze kubera ku cyicyaro cy’u buyobozi bwaka karere ka gisirikare ka 34 .
Ibi bikozwe nyuma yaho umutekano wari ukomeje kurushaho kuzamba, ndetse bikaba byari bigeze ku kigero kiri hejuru cyane, aho abajura biba kandi bakibisha imbunda umunsi ku wundi muri uyu mujyi wa Goma.
Usibye ubujura buri mu biteza umutekano muke muri uyu mujyi wa Goma, n’abasivile bicwa umunsi ku wundi kandi ahanini bikavugwa ko bicwa na Wazalendo ndetse ubundi bikavugwa ko bicwa n’abasirikare ba FARDC.
Ibi by’ubujura n’ubwicanyi bikaba bimaze hafi igihe kingana n’imyaka igiye kuba itatu bivugwa i Goma.
MCN.