Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Hatanzwe umucyo ku masasu yarasiwe i Uvira mu ijoro ryaraye rikeye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 8, 2025
in Conflict & Security
0
Akabi ngo gasekwa nka keza, ibyagaragaye i Uvira ni agahomeramunwa.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hatanzwe umucyo ku masasu yarasiwe i Uvira mu ijoro ryaraye rikeye.

You might also like

Gen.Muhoozi yavuze icyo UPDF izakora mu gihe imirwano yo kwaduka i Uvira muri Kivu y’Epfo.

Imirwano ikaze yongeye kwaduka mu duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibivugwa kuri Gen. Tshiwewe uheruka gutabwa muri yombi i Kinshasa.

Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni nyuma y’aho Ingabo za Congo zarashwe ubwo zari zigiye kwiba muri Quartier imwe yo muri uwo mujyi wa Uvira ya Kavimvira.

Igihe c’isaha zine zija gushyira muri saa tanu z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2025, ni bwo harashwe amasasu menshi mu mujyi wa Uvira.

Minembwe Capital News amakuru yamaze kwakira ni ahamya ko ariya masasu yarimo araswa abasirikare ba FARDC bari bagiye kwiba i Kavimvira mu gace kayo kitwa Murugenge.

Nk’uko bayisobanuriye bagize bati: “Ni abasirikare ba FARDC bari baje kwiba ku rugo rumwe ruri muri avenue yo Murugenge muri Quartier ya Kavimvira. Baraswa bataragira icyo biba.”

Aka gace kiswe Murugenge ko muri Kavimvira ni ko gaherereye mu gice cya ruguru ahaherereye i misozi ya Uvira.

Nyuma y’aho aba basirikare bimenyekanye ko baje kwiba, ni bwo insosore zo muri ako gace zaberekejeho imitutu y’imbunda zabo maze guhanahana amasasu bihabwa umwanya uwo aya makuru akomeza avuga ko watwaye nk’isaha n’igice.

Bariya basirikare baribaje kwiba, nyuma yo kuraswa n’izi nsoresore zo muri Kavimvira bahise bayabangira ingata bahunga berekeza mu tundi duce two muri Uvira tutarimo urusaku rw’imbunda.

Nyamara kugeza ubu ntabyangiritse biratangazwa, usibye ko ruriya rusaku rw’imbunda rwakanze abaturage ubundi kandi bamwe muri bo barahunga.

Uvira, umutekano wayo watangiye guhungabana ku rwego ruri hejuru cyane kuva ubwo yahungiragamo Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza FARDC nyinshi, nyuma y’uko M23 ibirukanye muri Bukavu ikahafata.

Rugikubita izi mpande zose zari zayihungiyemo zashinjanye kurekera umutwe wa M23 ugafata umujyi wa Bukavu, ibyatumye haba kugenda basubiranamo bakarasana cyane cyane kuri Wazalendo na FARDC.

Ndetse na nyuma y’aho i Kinshasa bahemba FARDC ifaranga zabo z’ukwezi, mu gihe Wazalendo bo batazihawe. Ibi nabyo byatumye haba kongera kurasana gukomeye.

Mu byumweru bibiri bishyize nabwo, izi mpande zombi zararwanye cyane, ni mu gihe buri ruhande rwashinjaga urundi kuba ari rwo ruteza umutekano muke i Uvira. Kugeza ubwo ingabo za FARDC zasabye bariya abarwanyi bo muri Wazalendo kuwuvamo bakaja gushyinga ibirindiro mu misozi iri hejuru y’uyu mujyi. Nabwo haba guhangana gukomeye.

Igitangaje FARDC yashinjaga Wazalendo kuba ariyo iteza umutekano muke muri uyu mujyi, n’iyo yagaragaye muri iri joro ryaraye rikeye irikuwuhungabanya kugeza irashwe irahunga.

Tags: KavimviraUrusaku rw'imbundaUvira
Share36Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Gen.Muhoozi yavuze icyo UPDF izakora mu gihe imirwano yo kwaduka i Uvira muri Kivu y’Epfo.

by Bruce Bahanda
July 16, 2025
0
Uvira bari mu marira menshi nyuma y’aho FARDC yishe irashe umuyobozi waho ukomeye.

Gen.Muhoozi yavuze icyo UPDF izakora mu gihe imirwano yo kwaduka i Uvira muri Kivu y'Epfo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda akaba n'umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, General...

Read moreDetails

Imirwano ikaze yongeye kwaduka mu duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo.

by Bruce Bahanda
July 16, 2025
0
Icyo amakuru avuga kuri Col.Macunda.

Imirwano ikaze yongeye kwaduka mu duce dutandukanye two muri Kivu y'Amajyepfo. Nyuma y'imirwano ikomeye iheruka kubera mu misozi ya Nyangenzi muri teritware ya Walungu no mu gace kamwe...

Read moreDetails

Ibivugwa kuri Gen. Tshiwewe uheruka gutabwa muri yombi i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 16, 2025
0
Byakaze, uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za RDC, ari mu mazi abira.

Ibivugwa kuri Gen. Tshiwewe uheruka gutabwa muri yombi i Kinshasa. General Christian Tshiwewe wahoze ari umugaba mukuru w'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo arimo kubazwa umugambi wo...

Read moreDetails

Idubu zatojwe na Gen. Makanika zikomeje kugarura ituze n’amahoro i Mulenge.

by Bruce Bahanda
July 16, 2025
0
Twirwaneho yashyizeho ubuyobozi bwayo bushya.

Idubu zatojwe na Gen. Makanika zikomeje kugarura ituze i Mulenge. Nyuma y'aho ku munsi w'ejo ku wa kabiri ihuriro ry'ingabo za Congo zateraguye amasasu mu bice byo mu...

Read moreDetails

Icyo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakoze ku banyeshuri batwite.

by Bruce Bahanda
July 15, 2025
0
Icyo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakoze ku banyeshuri batwite.

Icyo ubutegetsi bw'i Kinshasa bwakoze ku banyeshuri batwite. Ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwemereye abanyeshuri batwite gukomeza amashuri mu gihe hari itegeko...

Read moreDetails
Next Post
Ibya basirikare ba FARDC basanzwe mu bigo by’ingabo za SADC muri RDC.

M23 yafashe ibindi bice byingenzi muri Kivu y'Epfo nyuma y'aho ifashe gurupema ya Luciga.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?