Hatanzwe umucyo ku masezerano agiye gusinywa hagati y’u Rwanda na RDC.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yatangaje ko inyandiko izashyirwaho umukono ku wa gatanu, ko ari “amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo, kandi ko azahita yemezwa burundu.
Nduhungirehe aganira n’itangazamakuru mpuzamahanga, yasobanuye ko icyakozwe tariki ya 18/06/2025, ari ukuba inzobere zaranonosoye umushinga w’amasezerano, ubundi akazasinywa ku itariki ya 27/06/2025.
Ibi yabisobanuye mu gihe ku cyumweru, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zashize hanze itangazo rihuriweho n’u Rwanda na Congo, aho ryanavugaga ko amatsinda y’impande z’ibihugu byombi yemeje uyu mushinga w’amasezerano y’amahoro.
Ni itangazo kandi ryavugaga ko abaminisitiri b’ubanye n’amahanga b’ibi bihugu byombi, bazahura kuri izo tariki zavuzwe haruguru maze basinye aya masezerano y’amahoro.
Mu itangazo rya mbere n’ubundi ryatanzwe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yarisobanuyemo ko nyuma yisinywa ryaya masezerano, hanategerejwe ibiganiro bizahuza abakuru b’ibihugu bigamije kugera ku masezerano arambye mu karere.
Aya masezerano kandi agiye gushyirwaho umukono mu cyumweru kimwe Olusegun Obasanjo wabaye umukuru w’igihugu cya Nigeria akaba ari mu bahawe inshingano z’ubuhuza na EAC na SADC yagiriye uruzinduko i Kinshasa muri RDC n’i Kigali mu Rwanda, anagirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu byombi, perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame.
Binateganyijwe ko uyu Obasanjo nyuma yokuva i Kinshasa azahita yerekeza muri Togo guha raporo perezida Faure Gnassingbé ufite munshingano z’ubuhuza ku bibazo by’intambara mu Burasizuba bwa Congo. Iyi raporo izibanda kubiganiro yagiranye na Kagame ndetse na Tshisekedi.