Hatanzwe umucyo ku matungo yaraye yibwe mu Mikenke.
Igihe c’isaha z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/09/2024, mu gahana kari hafi y’inkambi y’abakuwe mu byabo bacyumbikwe mu Mikenke, abajura bahibye amatungo y’ihene y’umugabo w’umupfulero, bishaka kuzana amakimbirane hagati y’aba bakuwe mu byabo n’Abapfurelo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Amakuru avuga ko “hibwe ihene icumi,” kandi mbere y’uko zivanwa mu gipango cyazo, abazibye babanje gufungira ingufuri ku rugi rwanyiri kwibwa, ubundi barazishorera.
Byabaye ahagana isaha ya saa tanu zija gushyira muri saa sita z’ijoro. Nyuma uyu mugabo yaje gutabaza akoresheje ‘guhamagara,’ abaturanyi be, n’ubundi bo mu bwoko bwe bw’Abapfulero, baramutabaye. Ako kanya akimara kubabwira ko yibwe ihene icumi, niko guhita berekeza mu nkambi y’impunzi iri aho hafi; ahanini icyumbikiwemo n’Abanyamulenge, Abapfulero n’Ababembe bavanwe mu byabo n’intambara zayogoje aka karere.
Aya makuru akomeza avuga ko “nyirikwibwa n’abamutabaye mu kugera muri iy’inkambi, bibasiye insoresore z’Abanyamulenge.” Babwira ubuyobozi bw’iyi nkambi gukora umusako ku basore bayibamo, ariko uwo musako ukorwa gusa ku Banyamulenge.
Gusa abaje gusangwa badahari, byavuzwe ko bazindutse, ibyo aba Bapfulero batigeze bumva kugeza ubu, kuko bahise bashinjwa kuba inyuma y’ubwibyi bubera muri ibyo bice.
Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi, usibye ko byazanye umwuka mubi hagati y’ay’amoko (Abapfulero n’Abanyamulenge).
Hagati aho, ibyo bibaye mu gihe aha hari umutekano usa n’uhagaze neza n’ubwo ibyo muri ibi bice bihinduka umunota ku wundi.
Tu bibutsa ko inkambi ya Mikenke, icyumbikiwemo abahunze intambara ya Kamombo, Mikarati, Turambo n’ahandi, iherereye muri Secteur ya Itombwe, muri teritware ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
MCN.