Havutse umwuka mubi mu Burundi hagati ya Leta n’abatwara ibinyabiziga.
Umwuka mubi wavutse hagati ya guverinoma y’u Burundi n’abatwara abagenzi mu buryo busanzwe, ibyanatumye ingendo zihuza umujyi wa Bujumbura n’i ntara zitandukanye zihagarara.
Igihugu cy’u Burundi kimaze igihe kinini kirimo ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, aho ndetse aba batwara ibinyabiziga bagiye bigendera kuza bajya kubyishakira muri RDC na Tanzania.
Amakuru avuga ko iyo bagiye kubyishakira, ijerikani ya litilo 20 bayigura amarundi ari hagati y’ibihumbi 300 na 350.
Kubera amafaranga menshi bagura lisansi na mazutu ndetse n’ikiguzi mu buryo bwa rusange bigiriye inama yo kuzamura ibiciro by’ingendo mu rwego rwo kwirinda kugwa mu gihombo.
Rero, Leta yamaganye izamurwa ry’ibiciro by’ingendo, ishyiraho amande kuva ku bihumbi 200 by’amafaranga y’Amarundi kugeza kuri miliyoni 1 y’amafaranga y’Amarundi, ariko abafatirwa ibi bihano bagaragaza ko ari akarengane.
Umwe mu bashoferi yabwiye itangazamakuru ko bashyize abagenzi mu modoka. Ahakorerwa ubugenzuzi, ubuyobozi bwabajije amafaranga bishyuye, bavuga ko ari amarundi ibihumbi 10 kugera i Bubanza. Batiriwe bumva ibisobanuro byacu, baduciye miliyoni imwe.”
Undi na none yagize ati: “Batangiye baduca amande y’ibihumbi 200, nyuma bajya ku bihumbi 500, none ubu bageze kuri miliyoni;” yongeyeho ko “hari n’abashoferi bafunzwe bazira kuzamura ibiciro by’ingendo.”
Nyuma y’aho amande igejejwe kuri miliyoni y’Amarundi, abatwara abagenzi babavana i Bujumbura, babajyana mu zindi ntara, tariki ya 27/07/2025, bahise bafata icyemezo cyo guhagarika gutwara abagenzi kugeza igihe Leta izakemura ikibazo cyabo.
Umunsi wa kurikiyeho, muri gare nkuru iherereye mu Ngagara i Bujumbura nta modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yahagaragaraga, nyamara abagenzi bo bari benshi, babuze ayo bacira n’ayo bamira.
Mu zindi ntara ziri muri Gitega , Rugombo n’ahandi mu gihugu naho nta modoka zitwara abagenzi zihagaragara.
Umugenzi umwe yabwiye ikinyamakuru cya BBC ati: “Naraye muri gare, ndaburara kubera ko ndashobora kurya itike.”
Yongeraho ati: “N’ubu turongera kurara aha. Ibi bintu biragoye.”
Ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli cyarenze ububasha bwa Leta ya perezida Evariste Ndayishimiye, nubwo rimwe na rimwe agaragaza ko ntagihari, kuko hari igihe atangariza abanyagihugu ko agiye kugitunganya, bigashyirira aho.
Abatwara abagenzi bavuga ko leta kubera ko nta bikomoka kuri peteroli itanga, ikwiye kubareka, kandi n’abo ubwabo bakumvikana n’abagenzi aho kugira ngo ubuzima buhagarare.