Havuzwe ibyimbitse bikorerwa abagenzi bururutse ku kibuga cy’indege cya Minembwe.
Amakuru ava mu misozi miremire y’Imulenge avuga ko abagenzi bururutse ku kibuga cy’indege cya Minembwe, bavuye mu bindi bice byo muri kivu y’Epfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bahura n’akaga gakomeye ko gusakwa; uwo basanganye ifaranga ikaba ibaye idosiye, bikarangira utawe mu nzu y’imbohe.
Mu busanzwe abagenzi bakoresha ikirere (indege) berekeza mu Minembwe, usanga bakunze kuba bavuye ku kibuga cy’indege cya Kavumu giherereye i Bukavu ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Abandi baturuka ku kibuga cy’indege cya Goma mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Usanga kandi aba bagenzi biganjemo cyane Abanyamulenge, nubwo hari n’abandi bo mu yandi moko bagana muri ibyo bice byo mu Minembwe, nk’Abashi Abapfulero n’Ababembe ndetse n’Abanyindu bake.
Minembwe Capital News, amakuru twamenye, ayo dukesha abaturiye ibyo bice byegereye i kibuga cy’indege cya Kiziba giherereye aha muri Komine Minembwe, avuga ko abagenzi bari mu gusakwa mu buryo budasanzwe.
Umuturage watanze iy’inkuru yagize ati: “Ndi mu Minembwe. Hano abagenzi bururutse ku kibuga cy’indege cya Minembwe bari mu kuhasanga abasirikare ba FARDC nk’uko bisanzwe. Ariko umusako ubakorerwa ni udasanzwe nta nahandi uzigera uba! Bafata imyenda yose iri mu bikapo wazanye bakayipfukumurira hasi, nyuma bakagenda basaka imwe ku y’indi, barangiza, bakagukora muri buri mufuka w’ihuzu(imyenda ) wa mbaye. Uwo basanganye ifaranga nyinshi iyo ni dosiye ikaze.”
Ibi bikaba bimaze gutera umujagararo abagenzi berekeza mu Minembwe. Ari nabyo byatumye umwe agira ati: “Turambiwe nibyo dukorerwa n’ingabo za RDC mu Minembwe. Biraduhangayikishije, sitwe tuzabona tuvuye mu butware bwa Tshisekedi.”
Aya makuru anavuga ko ibyo gusaka abagenzi bituma bakerererwa kuko bamara amasaha arenga abiri bakirimo basakwa.
Mu gihe kandi baba bagifite urugendo rwo kwerekeza mu mihana baba bashaka kuganamo, dore ko bakora izo ngendo bakoresheje amaguru.
Byasonuwe ko igihe umugenzi asanganywe amafaranga menshi barazimunyaga, bakanamufunga, bakavuga ko uzishyiriye Twirwaneho.
Ibyo byabaye ku bagenzi benshi, barimo naboherejwe gufungirwa i Kinshasa bakazira ko bafite ifaranga.
Mu bamaze gufungwa bazira amafaranga yabo, harimo bwana Ndabunguye uheruka koherezwa i Kinshasa gufungwa azira ibye.
Hari n’abandi bagiye bafungirwa mu Minembwe, mu ku bafungura ntibahabwe ayo mafaranga akagenderamo.
Ibyo benshi ba bi bona ko FARDC ibikora mu rwego rwo kunyaga Abanyamulenge.
Aba Banyamulenge bakaba basaba kurenganurwa.
[url=https://fastpriligy.top/]walmart priligy[/url] ovulation pain on clomid buy clomid without prescriptions uk 50 mg clomid, clomid lh surge
Fred Olsen s cruise ships meet, at all times, the highest safety, hygiene and health standards, and comply fully with the strict requirements and inspections of their Flag State and relevant authorities [url=https://fastpriligy.top/]priligy usa[/url] 5 mg kg; haloperidol HALO; 0