Havuzwe iby’imbitse ku ruzinduko perezida Félix Tshisekedi yagiriye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ni ahagana isaha ya saa ine z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ku masaha ya Minembwe na Bukavu, n’ibwo perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yasesekaye i Paris, nk’uko byemejwe n’u muvugizi wa leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya.
Yavuze ko Tshisekedi yakiririwe ku k’ibuga cy’indege cy’i Paris, aho ngo yakiriwe bwa mbere n’umunyamabanga wa leta ushinzwe iterambere, Chrysoula Zacharopoulou.
Nyuma yaje kwa kirwa na perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aho bahise bakorana ikiganiro cy’ihariye kitagaragayemo undi muntu.
Umuvugizi wa leta ya Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko uruzinduko perezida Félix Tshisekedi yagiriye i Paris mu Bufaransa, ari “urwingenzi ko kandi barwitezemo ibisubizo byiza ku mibanire ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Bufaransa, ndetse ko rushobora gutanga amahirwe yo gukomeza umubano mwiza no kurebera hamwe uko ibihugu byombi byamara intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.”
Uru ruzinduko, biteganijwe ko perezida Félix Tshisekedi Tshilombo azabonana n’abategetsi batandukanye b’iki gihugu cy’u Bufaransa, bakazaganira ku ngingo zitandukanye mu bya politiki, ubukungu n’iterambere.
Byari byavuzwe ko kuri uyu wa Mbere,Tshisekedi aza kwakirwa mu nteko ishinga mategeko nyuma y’uko azaba yamaze kwakirwa mu karasisi ka gisirikare.
Tu bibutseko ko Tshisekedi yageze i Paris mu Bufaransa avuye i Berlin mu gihugu cy’u Budage, aho yasize asabye Chancelier Olaf Scholz gufatira ibihano u butegetsi bw’u Rwanda, ubwo avuga ko bwagabye igitero ku gihugu cye.
MCN.