Hagaragajwe umubare w’abantu bamaze gukira virus itera Sida burundu.
Bikubiye mu butumwa bwashizwe hanze n’ishami ry’u muryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO aho rivuga ko abantu barindwi kwaribo bamaze gukira indwara ya Sida burundu.
Virus itera Sida yavumbuwe mu 1983. Kuva icyo gihe hagiye hakorwa ubushakashatsi butandakanye kuri iyo virus, ifatwa nk’ituma umubiri ucika intege ikawambura ubudahangarwa, bikaviramo umuntu guhora arwaragurika, ni nacyo gihe bivugwa ko umuntu yarwaye Sida.
Uburyo rero budasanzwe bwakoreshwe mukuvura iy’indwara, bitangazwa ko hamaze kuboneka abantu barindwi gusa bakize iki cyorezo cya Sida, uhereye mu 2007 ari nabwo habonetse uwayikize mbere.
Mu nama mpuzamahanga yari ibaye ku nshuro ya 25 yiga kuri Sida yaberaga i Munich mu gihugu cy’u Budage yari yahurije hamwe impuguke, abashakashatsi, ndetse n’abandi benshi bafite ubumenyi butandakanye, bivugwa ko aha bahaganiriye ku bigezweho byo kurandura virus itera Sida burundu.
Binavugwa kandi ko uburyo bwakoreshejwe bwo kurandura virus itera Sida, bwiswe ‘STEM CELL TRANSPLANT’ bukaba bubabaza cyane, byongeyeho ibyago byo gupfa biba biri hejuru. Impuguke zasobanuye ko ubu buryo bw’ubuvuzi babonye bushoboka ku barwayi barwaye kanseri y’igakatu yo mu maraso ariko banafite virus itera Sida icyarimwe.
Uwitwa Adam Castillejo wo mu Mujyi wa London ufite imyaka 44, ni umwe mubakize virus itera Sida. Mu buhamya yahaye itangaza makuru yavuze ko kugira ngo akire byamaze imyaka myinshi kugira ngo byemezwe ko ubuvuzi bwatanze umusaruro mwiza, naho uwitwa Franke Marc w’imyaka 55 y’amavuko yemeje ko we yayikize burundu ndetse ko yahagaritse n’imiti.
Uhagarariye umuryango mpuzamahanga urwanya Sida, Sharon Lewin yavuze ko bishimishije kuba hari abakize, ariko yanatangaje ko ubuvuzi bwa virus itera Sida bugishoboka ku bantu bake. Ariko avuga kandi ko ibimaze gukorwa bitanga icyizere kinini ku guhangana n’iyi ndwara.
Mu 2007, umurwayi witwa Timothy Ray Brown yavuze ko yahawe imiti ivura virus itera Sida arakira. Ni nawe wari uyivuwe bwa mbere, gusa yaje gupfa nyuma ariko bivugwa ko yishwe na kanseri.
Ariko nanone kandi kugeza ubu nta muti uravugwa ko wizewe wavura Sida.
Iri shami rishinzwe ubuzima mu muryango w’Abibumbye, rinavuga ko hamaze kuboneka abantu banduye bashya basaga 1.3, mu gihe abarenga 42.3 bamaze kwicwa n’iyi virus itera Sida, abasaga bo miliyoni 40 bakaba bayimaranye igihe. Ku kigero cya 65% bafite iyi virus itera Sida batuye ku mugabane wa Afrika.
Mu ntego ziterambere z’uyu muryango, nuko mu mwaka w’ 2030 iyindwara izaba yaramaze kurandurwa burundu.
MCN.