Imirwaro yongeye kubura kuri uy’u wa Kabiri, tariki ya 30/01/2024, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
N’imirwano yongeye kubera muri Localité ya Mushaki, Karuba no mu bindi bice biherereye mu nkengero z’u Mujyi wa Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iy’i mirwano ibaye mugihe k’u munsi w’ejo hashize, tariki ya 29/01/2024, hari hiriwe agahenge usibye ibisasu ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bateye mu baturage baturiye inkengero za Sake.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col. Willy Ngoma, akoresheje urubuga rwe rwa X, yavuze ko ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, bazindutse batera ibi bombe muri Karuba no mu nkengero zayo.
Willy Ngoma yavuze kandi ko ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ko barimo bakoresha indege z’intambara zom’ubwoko bwa Sukhoï, drone n’imbunda zirasa kure, bakarasa ibisasu ahatuwe n’abaturage benshi.
Yavuze agize ati: “Ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bari kurasa ibisasu biremereye muri Karuba no mu nkengero zaho, barakoresha indege z’intambara zo m’ubwoko bwa Sukhoï, drone n’imbunda zirasa kure, ariko ingabo z’Isarambwe zigendana intsinzi, turacyagenzura ibice byacu.”
Ibi bibaye mugihe muri Sake, hakomeje kuvugwa ko hari kugwa ibi bombe bikica abaturage, aho no mu mwanya ushize kuri uyu wa Kabiri iki bombe cyishe abaturage bagera ku munani.
Ibi bombe byishe n’abandi baturage batanu kumunsi w’ejo hashize, ndetse no hirya y’ejo hapfuye undi mwana w’u mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15.
Amakuru amwe avuga ko ibi bibombe biri kuraswa n’ubundi n’ingabo zigenzura u Mujyi wa Sake, arizo ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, SADC, FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo, ibyo iryo hiriro badakozwa hubwo bakabishinja M23.
Bruce Bahanda.