Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’Amuntu (Human Rights Watch), wasabye ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, guhagarika vuba nabwangu ubwicanyi bushingiye kumoko muri RDC.
Uriya muryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’Amuntu, wasohoye kiriya cyegeranyo ushingiye ku musirikare wo mungabo za FARDC uheruka kwicwa azira ubwoko bwe Abatutsi (Abanyamulenge). N’ibyabaye kw’itariki 09/11/2023, n’ibwo Lt Kabongo Gisore Rukatura yishwe atewe amabuye n’abaturage bafatanije n’abasirikare ba FARDC.
Nyuma y’urupfu rwe umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa Patrick Muyaya yemeje urupfu rwe kandi yemeza ko Kabongo yishwe atewe amabuye azira isura ye naho ubuyobozi bw’igisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru batangaje ko babajwe n’urupfu Lt Kabongo yapfuye ariko ntibakora amatohoza abakoze ikibi bahanwe.
Human Rights Watch murikiriya cyegeranyo cyabo bavuze ko Kabongo Rukatura yazize isura ye n’ubwoko bwe ko kandi bavugako ari M23.
Bakomje bagaragaza ko abanyekongo bita M23 umutwe w’Abatutsi muricyo gihe bagashinja Abatutsi ko ari abayoboke bayo. Uriya muryango wanemeje ko wabonye Amakuru afatika ahamya ko ubutegetsi bwa Kinshasa ko bagiye bafunga Abatutsi benshi muriyi myaka ba baziza ubusa kubera ubwoko bwabo Abatutsi n’umutwe wa M23.
Human Rights Watch irangiza isaba leta ya Kinshasa gukora ibishoboka ikarangiza icyo kibazo cyoguhohotera ubwoko bumwe, nk’uko tubikesha Radio Ijwi ry’Amerika.
Bruce Bahanda.