I Burundi bashyiriweho igihano gikakaye kuzajyafatanwa ishashi.
Igihugu cy’u Burundi, binyuze mu nteko ishinga amategeko yacyo, cyashyizeho itegeko rikomeye kubakoresha amashashi, kuburyo uzajya ayifatanwa yazajya ategekwa kuyimira.
Ni itegeko ku munsi w’ejo hashyize, tariki ya 03/03/2025, ryateweho umukono n’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko mu Burundi, Daniel Gélase Ndabirabe. Mu kwemeza iri tegeko bashingiye ku mudepite, Athanase wavuze ko ikibazo cy’isukari nke iri kugaragara mu mujyi wa Bujumbura giterwa n’amashashi yangiza ibidukikije.
Uwo mudepite yavuze ko iyo habajijwe uburyo ayo mashashi yinjizwa mu gihugu, bakoresha amayeri arimo kuyacisha mu mapine y’imodoka cyangwa ngwagashyirwa mu majerikani.
Uwo mudepite yagaragaje ko ikibazo cyariya mashashi gikwiye gushakirwa umuti na minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo.
Umuyobozi mukuru w’inteko ishinga amategeko mu Burundi, Daniel Gélase yavuze ko nta wundi muti w’iki kibazo cya mashashi ko hubwo uzajya ayifatanwa yazajya ategekwa kuyimira, ariko ko gufungwa atari wo muti.
Ati: “Ufatanywe amashashi atatu cyangwa atanu nta kwirirwa mumufunga, yimuhe ayihekenye yose, niyuzura inda niho n’abandi bazatinya. Umucuruzi ajye ahekenya umufuka wose.”
Yakomeje avuga ati: “Buriya mutinya gutanga ibihano, ariko nk’umuntu mufatanye ishashi mujye mumubwira ayihekenye, uwa fatanywe nka 50 ajye yicara ayahekenye ayamire. Ndizera ko bizabaha isomo ntibongere.”
Uyu mukuru w’inteko ishinga amategeko, yavuze ko gufunga abafatanywe amashashi byazatuma Leta igira umutwaro wo kubagaburira no kubaha ibindi byangombwa nkenerwa.
Ati: “Ariko ni mufata nka batatu cyangwa batanu bakazimira hanyuma bakarwara munda, bazabwira abandi ko bikomeye. Nimuguma kubabwira gusa muzavuga muruhe, ni mufata umucuruzi wazo azamire izafite zose. Niba ari umufuka wose awumire.”