I Burundi hikanzwe coup d’etat bituma Ndayishimiye asubika uruzinduko yagombaga kugira
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira i Paris mu Bufaransa, nyuma y’uko amenye ko hari umugambi wo ku muhirika ku butegetsi.
Amakuru aturuka i Bujumbura akavuga ko Ndayishimiye yari guhaguruka ava muri iki gihugu cye ku mugoroba w’ejobundi ku wa kabiri, itariki ya 28/10/2025, akerekeza i Paris.
Aha akaba yari kwitaba inama yatumiwemo na perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, iyo yari guhuriramo na perezida Felix Tahisekedi wa RDC n’uw’u Rwanda, Paul Kagame.
Ni nama aya makuru ahamya ko yateguwe na Emmanuel Macron abifashishijwemo na mugenzi we wa Togo, Faure Gnassingbe usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.
Iyi nama ikaba igamije kwiga ku mutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Aya makuru akomeza avuga ko Ndayishimiye atayitabiriye, nyuma y’aho i Bujumbura hakomeje gucicikana amakuru avuga ko hari abateguye ku muhirika ku butegetsi mu gihe azaba ari muri urwo rugendo. Ibi byongeye kuvugwa mu gihe n’ubundi hari hagize iminsi bivugwa ko uwo mugambi uhari.
Ni umugambi bivugwa ko wanabaye intandaro y’ifungwa rya General Bertin Gahungu umaze ukwezi kurenga atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ndayishimiye yanze kujya mu biganiro i Paris mu Bufaransa mu gihe ku wa kabiri Ambasaderi w’u Bufaransa i Bujumbura, Sebastien Minot, yari yamumenyesheje ko atumiwe muri iriya nama.
Ndetse aya makuru anavuga ko ambasade y’i Burundi iri i Paris yari yatumiye Abarundi bari muri iki gihugu cy’u Bufaransa kuzayitaba bakayihuriramo na Ndayishimiye ku wa gatanu tariki ya 31/10/2025.






