I gipolisi cy’u Burundi cyanyaze Abanyekongo igitoro (lisansi).
Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’ishirahamwe OLUCOM, Jean Nduwimana, aho ashinja igipolisi cy’u Burundi kunyaga abacuruzi ba Banye-kongo igitoro.
Muri ibi bitangazwa na Jean Nduwimana, yavuze ko Abanyekongo banyazwe igitoro ko bari basanzwe bagishorera muri zone Gatumba, kandi avuga ko banyazwe amabido yacyo ibihumbi bine n’amagana atanu.
Yanasobanuye ko leta y’u Burundi igomba guha agaciro Abanyekongo ngo kuko haribyo bafasha iki gihugu, kandi ko iyi leta ikwiye kureka aba Banye-kongo bagakomeza gushorera igitero cyabo muri iki gihugu cy’u Burundi.
Ndetse uyu Nduwimana usanzwe ari umuvugizi w’ishirahamwe OLUCOM, akavuga ko leta y’u Burundi yari kwiriye hubwo gufata neza aba Banye-kongo bacururiza muri iki gihugu, ngo kuko u Burundi busanzwe bufite ikibazo bumaranye imyaka ibiri cyo kubura igitero.
Agashimangira ibi avuga ko aba Banye-kongo ari abaturanyi bityo ko u Burundi bugomba kutabanyaga ibyabo.
Aba Banye-kongo nabo ubwobo bavuga ko iki gitero bakinyazwe ku wa Kane w’iki Cyumweru dusoje, bagahamya kandi ko bakinyazwe n’abapolisi b’u Burundi bakorera mu gace ka Gatumba. Bavuga ko banyazwe amabido 4500 kandi ko bari baje kuyacuruza ariko ari no mu buryo bwo gufasha Abarundi bafite ikibazo cyo kubura igitoro.
Ibyo bibaye mu gihe mu Burundi imyaka igiye kuba itatu igitoro cyarabaye ndanze, kugeza n’ubu ntikiraboneka.
MCN .